10 Gicurasi 2022
U BURUSIYA
Amakuru mashya | Galina Abrosimova yanesheje ubwoba
Ku itariki ya 11 Kanama 2022, urukiko rw’intara ya Nizhny Novgorod rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Galina Abrosimova. Ntazajyanwa uri gereza.
Ku itariki ya 6 Gicurasi 2022, urukiko rw’akarere ka Nizhny Novgorod rwasomye imyanzuro y’urubanza rugaragaza ko mushiki wacu Galina Abrosimova akatiwe imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ubu si ngombwa ko afungirwa muri gereza.
Uko ibintu byakurikiranye
Ku itariki ya 4 Kamena 2019
Abagenzacyaha batangiye gukora iperereza ku Bahamya ba Yehova bo mu gace ka Nizhny Novgorod. Mu byo babaregaga harimo kujya mu materaniro, gukusanya impano no gushishikariza abandi kujya mu idini ryahagaritswe na Leta
Ku itariki ya 17 Nyakanga 2019
Abayobozi bateye imiryango 35 y’Abahamya ba Yehova kandi barayisaka. Galina yarafashwe kandi amara iminsi ibiri afunzwe by’agateganyo
Ku itariki 19 Ukwakira 2021
Urubanza rwa Galina rwaratangiye
Icyo twamuvugaho
Twizeye ko Yehova azakomeza guha imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bagahagarara ‘imbere y’abatware n’abami, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.’—Mariko 13:9.