Soma ibirimo

31 MUTARAMA 2019
U BURUSIYA

Amakuru mashya ya Dennis Christensen

Amakuru mashya ya Dennis Christensen

Mu rubanza rwa Dennis Christensen rwabereye mu Rukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy mu mugi wa Oryol, umucamanza yemeje ko umwanzuro warwo uzasomwa ku wa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019.

Christensen yafunzwe kuva ku itariki ya 25 Gicurasi 2017. Yagejejwe imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo k’imyaka itandatu n’igice, mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

Nubwo Christensen amaze umwaka n’amezi atandatu afunzwe, aratuje, akomeje kwiringira Yehova kandi ashimishwa no kuba Abahamya bo hirya no hino ku isi bamuzirikana mu masengesho yabo.—2 Abatesalonike 3:1, 2.