Soma ibirimo

Ingoro ya Hofburg iri i Vienne, ku kicaro cy’Umuryango ushinzwe umutekano n’ubutwererane ku mugabane w’u Burayi

11 KANAMA 2020
U BURUSIYA

Amerika n’u Burayi byamaganye ibikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova bikorwa n’u Burusiya

Amerika n’u Burayi byamaganye ibikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova bikorwa n’u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 30 byo ku mugabane w’u Burayi, byamaganye ibikorwa by’iyicarubozo no gutoteza Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ibyo byavuzwe ku itariki ya 23 Nyakanga 2020, mu nama yatumijwe n’Akanama gahoraho k’Umuryango ushinzwe umutekano n’ubutwererane ku mugabane w’u Burayi (OSCE) a.

Mu ijambo Madamu Lane Darnell Bahl, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uwo muryango, yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yaravuze ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu biri hano muri iyi nama, byamaganye kandi bizakomeza kwamagana ibitero by’abaporisi, gufata no gufunga Abahamya ba Yehova mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubahamya ibyaha no kubakatira igifungo kigera ku myaka itandatu, n’ibikorwa by’iyicarubozo bakorerwa n’abategetsi b’u Burusiya.”

Abo bayobozi bagaragaje ko bahangayikishijwe na raporo ziherutse gusohoka, zivuga ko abategetsi bo mu ntara ya Voronezh, mu Burusiya, bigabije ingo zisaga 100 z’Abahamya ba Yehova. Bahl yaravuze ati: “Urugero ibi bikorwa byo kuburabuza iri tsinda rito ryo mu rwego rw’idini ry’abantu b’abanyamahoro bigezeho, ruteye ubwoba.”

Madamu Nicola Murray, intumwa y’u Bwongereza muri uwo muryango, na we yagaragaje impungenge ze agira ati: “Ukwiyongera kw’ibikorwa byo gusaka ingo, no kugaba ibitero mu ngo nyinshi icyarimwe, bituma umuntu atekereza ko ibi bikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova, ari gahunda yateguwe.” Yakomeje agira ati: “Ibyo u Burusiya bwuririraho bukora iperereza kandi bugakurikirana Abahamya ba Yehova, ngo ni uko hari abakora ibikorwa by’iryo dini.”

Nanone, Bahl yanyomoje ibyavuzwe n’abategetsi b’intara ya Voronezh bavugaga ko Abahamya bafashwe bagafungwa, bahamwe n’icyaha cyo “gukora ibikorwa by’ubugambanyi.” Ibyo bikorwa bita ubugambanyi, ngo bikubiyemo gukusanya raporo n’izindi nyandiko mu buryo bwa eregitoroniki, gukora amatsinda no kuyobora amateraniro hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo. Ariko Bahl yavuze ko icyo kirego cy’abategetsi b’u Burusiya “kibukoza isoni n’ikimwaro.” Yaravuze ati: “Ibyo bita ‘ibikorwa by’ubugambanyi’ navuga ko ari byo nkora mu kazi kange ka buri munsi.” Nanone yashimangiye ko niba ari uko bimeze, intumwa z’u Burusiya zari zikurikiye iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, na zo zaba “zihamwa n’icyaha cyo kwifatanya muri ibyo bikorwa.”

Mu myanzuro y’iyo nama, ibihugu 27 biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu umunani bitarinjira muri uwo muryango, byaravuze biti: “Ni kenshi twagiye twumva intumwa z’u Burusiya zivugira imbere y’Akanama gahoraho k’uyu muryango ko Abahamya ba Yehova bazakomeza gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini bisanzuye, kandi ko u Burusiya buha abantu umudendezo mu by’idini. Ariko kandi dukomeje kubona raporo zigaragaza ingo zagabweho ibitero, Abahamya ba Yehova bafashwe bagafungwa n’abakorwaho iperereza. Ibi bitandukanye cyane n’ibyo igihugu cy’u Burusiya kiyemereye.”

Nanone intumwa zari muri iyo nama zaravuze ziti: “Uburenganzira bw’abantu bose, harimo n’Abahamya ba Yehova, bugomba kubahirizwa; ni ukuvuga uburenganzira bwo kujya mu idini cyangwa kugira imyemerere bihitiyemo, guhabwa umudendezo wo guteranira hamwe n’abandi mu mahoro, umudendezo wo kuvuga ibyo batekereza, no kudakorerwa ivangura iryo ari ryo ryose, nk’uko bivugwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya [no] mu Masezerano y’Umuryango ushinzwe umutekano n’ubutwererane ku mugabane w’u Burayi, no mu mategeko mpuzamahanga.”

Murray yashoje avuga ko u Bwongereza busaba u Burusiya guhagarika ibikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova.

Bahl yasabye u Burusiya (1) guhagarika ibikorwa by’iperereza bikorwa ku Bahamya ba Yehova, (2) gusubiza Abahamya ba Yehova inyubako z’ikicaro cyabo mu Burusiya, no (3) guhita bufungura Abahamya bose bafunzwe.

Si ubwa mbere imiryango mpuzamahanga yamaganye ibikorwa by’agahomamunwa u Burusiya bukorera abavandimwe bacu. U Burusiya bwabwiwe icyo bugomba gukora. Umuryango mpuzamahanga uzi ko icyo gihugu gitoteza abavandimwe na bashiki bacu mu buryo bwa kinyamaswa. Ik’ingenzi kurushaho ariko, ni uko tuzi neza ko Yehova abona ibiba ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya (Zaburi 37:18). Twizeye ko Data wo mu ijuru udukunda azakomeza guha umugisha abo bavandimwe bacu, ubutwari no kwihangana.—Zaburi 37:5, 28, 34.

a Mu nshingano z’Umuryango ushinzwe umutekano n’ubutwererane ku mugabane w’u Burayi (OSCE), harimo guharanira uburenganzira bwa muntu. Akanama gahoraho muri uwo muryango, ni ko gafata ibyemezo.