Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrzej yongeye guhura n’umugore we

6 NZERI 2019
U BURUSIYA

Andrzej yamaze amezi 11 afungiwe ahantu ha wenyine

Andrzej yamaze amezi 11 afungiwe ahantu ha wenyine

Ku itariki ya 3 Nzeri 2019, ni bwo Umuhamya witwa Andrzej (Oniszczuk) wari ufungiye muri gereza yo mu Burusiya yarekuwe. Yafunzwe ku itariki ya 9 Ukwakira 2018, azira ko yarimo abwiriza. Muri icyo gihe, yari afungiwe muri kasho ya wenyine kandi ntiyari yemerewe kubona umugore we witwa Anna, cyangwa ngo amuvugishe. Nubwo yasubiye mu rugo, aracyafungishijwe ijisho ku buryo hari aho atemerewe kujya. Ntiyahanaguweho ibyaha.

Twishimiye ko umuvandimwe Andrzej n’umugore we bakomeje kurangwa no kwizera gukomeye muri ibyo bihe bitari byoroshye. Dushimira Yehova cyane ko asubiza amasengesho tumutura dusabira ‘ababoshywe.’—Abakolosayi 4:2, 3