11 UKWAKIRA 2024
U BURUSIYA
Arsen Avanesov wo mu Burusiya yarafunguwe
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2024, umuvandimwe Arsen Avanesov wari ufungiye muri gereza yo mu Burusiya yarafunguwe. Ku itariki ya 29 Nyakanga 2021, yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Nyuma yaho yarajuriye maze bamwongerera imyaka y’igifungo, iba imyaka irindwi. Kubera ko yari amaze imyaka irenga ibiri afunzwe mbere y’uko akatirwa, ubu imyaka ye y’igifungo yararangiye.
Papa wa Arsen ari we Vilen Avanesov, na we yakatiwe n’urwo rukiko kandi yamaze imyaka itandatu muri gereza. Yafunguwe ku itariki ya 9 Gashyantare 2024.
Arsen yakomeje gushikama igihe yari ari muri gereza kuko yari yariyemeje kubera Yehova indahemuka. Igihe yari mu rukiko mbere yo gufungwa, yaravuze ati: “Narahiriye Yehova ko nzamubera indahemuka. Ubuzima bwanjye narabumweguriye kandi nabikoze mbikuye ku mutima. Simbyicuza kandi sinzigera nisubiraho.” Nanone Arsen yavuze ko iyo ufite ukwizera gukomeye udacika intege. Yongeyeho ati: “Ukwizera kwanjye ntikwacogoye ahubwo kwarushijeho gukomera.”
Twishimiye ko Arsen yongeye guhura n’umuryango we kandi dukomeje gusenga dusabira abandi bavandimwe bakiri muri gereza. Nubwo duhura n’ibigeragezo binyuranye bikatubabaza, duhumurizwa n’uko iyo tubyihanganiye tugira ibyishimo kandi tukabona imigisha myinshi.—1 Petero 1:6, 7.