Soma ibirimo

Gennady Shpakovskiy n’umugore we Tatiana

5 KAMENA 2020
U BURUSIYA

Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi n’igice

Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi n’igice

Biteganyijwe ko ku itariki ya 8 Kamena 2020, urukiko rwo mu mugi wa Pskov ruzasoma urubanza rw’Umuhamya wa Yehova w’imyaka 61 witwa Gennady Shpakovskiy. Akurikiranweho icyaha cy’ubutagondwa ngo bitewe n’uko iwe habereye amateraniro ya gikristo y’abantu bake. Umushinjacyaha yasabiye Shpakovskiy igifungo k’imyaka irindwi n’igice.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, abakozi bo mu rwego rushinzwe iperereza bamaze amezi menshi bumviriza ibivugirwa kwa Shpakovskiy. Ku itariki ya 3 Kamena 2018, 12:45 z’amanywa, abakozi bo muri urwo rwego bari kumwe n’abasirikare, binjiye iwe ku ngufu. Bahasanze abantu bake bari bateranye batuje, nuko bamara amasaha atandatu basaka iyo nzu.

Abakozi bo mu rwego rushinzwe iperereza bafatiriye tabureti na terefoni zabo, maze bajya kubahata ibibazo. Abahataga abo Bahamya ibibazo, babashyiragaho iterabwoba bavuga ko bashobora no kubirukanisha ku kazi bakabakurikirana no mu nkiko. Umuvandimwe Shpakovskiy yagejeje sa yine z’ijoro akibazwa.

Ku itariki ya 19 Werurwe 2019, yabwiwe ko akurikiranweho icyaha cyo gukorana n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa. Nyuma y’amezi atanu, dosiye ye yongewemo ikindi kirego cyo gutera inkunga ibikorwa by’ubutagondwa.

Mu gihe atarasomerwa, dusenga Yehova tumusaba ko afasha umuryango we ugakomeza gushikama, no kuzirikana ko kwihangana kwabo kuzagororerwa.—2 Ibyo ku Ngoma 15:7.