8 NZERI 2020
U BURUSIYA
Baranov na Dulova bagaragaje ukwizera n’ubutwari
Abahamya babiri bakiri bato bo mu Burusiya ari bo Yegor Baranov na Darya Dulova, bakomeje kurangwa n’ubutwari, nubwo urukiko rushobora kubahamya icyaha kandi bakamara igihe kirekire bafunzwe. Igihe umuvandimwe Baranov yafungwaga by’agateganyo yari afite imyaka 19. Mushiki wacu Dulova we yari afite imyaka 18, igihe abayobozi bigabizaga urugo rw’iwabo. Mu Bahamya bagera kuri 380 bo mu Burusiya bashobora guhamywa icyaha bazira ukwizera kwabo, ni bo bakiri bato kurusha abandi.
Baranov yafunzwe kuva ku itariki ya 27 Gicurasi 2020. Na ho Dulova we ategereje umwanzuro w’urukiko mu manza ebyiri aregwamo. Nubwo bahuye n’ibyo bibazo byose, bose biyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka.
Ku itariki ya 27 Gicurasi, ni bwo abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi bitwaje intwaro, bigabije inzu Baranov abanamo n’umubyeyi we. Nyuma yaho, umucamanza witwa Aleksey Shatilov yategetse ko Baranov afungwa byagateganyo ngo kuko ari umuyobozi w’Abahamya ba Yehova bo gace k’iwabo.
Baranov yavuze ko gusenga Yehova byamufashije gutuza, muri icyo gihe babagabagaho igitero. Yaravuze ati: “Umwe muri abo bantu bitwaje intwaro, yatangajwe n’uburyo nari ntuje wagira ngo nari nzi ko bari buze.”
Baranov yakomezaga kwibwira ati: “Niba Yehova yemeye ko ibi bitubaho, azaduha n’imbaraga zo kubyihanganira.” Yakomeje agira ati: “Gusenga kenshi no gusaba umwuka wera byatumye ntagira ubwoba. Nanone nari nifitiye ikizere kuko ntari umugizi wa nabi. Umutimanama ntucira urubanza, kandi nzi ko ntotezwa nzira imyizerere yange.”
Baranov yavuze ko adafite ubwoba bwo kuba muri gereza. Izindi mfungwa bafunganywe ziramwubaha kandi zimufata nka murumuna wabo. Yaravuze ati: “Ubona basobanukiwe impamvu ndi hano.”
Ku itariki ya 1 Kanama 2018, abantu bitwaje intwaro bigabije urugo mushiki wacu Dulova abamo n’umubyeyi we. Dulova yavuze ko igihe basakaga inzu yabo, na nyuma yaho bakaza kumufata, byaramuhungabanyije ariko ukwizera kwe ntikwacogoye. Yaravuze ati: “Niyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Uko byagenda kose, nzakomeza gukorera Yehova.”
Urubanza rwa Dulova rwatangiye muri Nzeri 2019 mu rukiko rwo mu mugi wa Karpinsky mu ntara ya Sverdlovsk. Ubwo Dulova aheruka mu rukiko, yavuze ko ari ibisanzwe ko iyo umuntu amenye ikintu kiza yumva yakibwira abandi. Yaravuze ati: “Urugero, nzi ko Imana iri hafi guhindura isi paradizo kandi ko tuzarira amarira y’ibyishimo. Ubwo se iyo si inkuru nziza nagombye kubwira abandi?”
Ku itariki ya 27 Mutarama 2020, Dulova yahamijwe icyaha, nubwo igihe yireguraga yavuze ibintu bifite ishingiro kandi akabivugana ubutwari. Azamara umwaka umwe afungishijwe ijisho. Umwavoka we yavuze ko azajuririra uwo mwanzuro.
Ku 6 Kanama 2020, urukiko rwo mu ntara ya Sverdlovsk rwasheshe umwanzuro rwari rwarafatiye Dulova. Urubanza rwe rwasubijwe mu rukiko rwo mu mugi wa Karpinsky kandi ruzaburanishwa n’undi mucamanza. Itariki ruzasomerwaho ntiramenyekana. Mu gihe agitegereje umwanzuro w’urwo rubanza, hari urundi rubanza ategereje kuburana ari kumwe n’umubyeyi we n’abandi Bahamya batatu.
Ibyabaye kuri Baranov na Dulova byabigishije byinshi.
Dulova yavuze icyamufashije kwihangana agira ati: “Gusoma Bibiliya, gutegura amateraniro no kwiga indirimbo y’Ubwami byamfashije kugira ukwizera gukomeye. Guhora utekereza ibyo wasomye muri Bibiliya, bishobora kugufasha kudaheranwa n’agahinda no kutagira ubwoba bw’ibintu bishobora kukubaho.”
Baranov yaravuze ati: “Kugirana ubucuti n’Imana, bituma umuntu yihanganira ibintu byose byamubaho. Ntugapfushe igihe ubusa. Jya ukora uko ushoboye ukomeze kugirana ubucuti na Yehova uhereye ubu.”
Muri Bibiliya harimo ingero zigaragaza ukuntu Yehova yagiye afasha abakiri bato kugira ubutwari no gushikama mu bigeragezo. Twizeye ko azakomeza gufasha abakiri bato batotezwa mu Burusiya n’ahandi ku isi.—1 Samweli 1:20; 16:18; 2 Abami 5:1-3; Daniyeli 1:14-17; 3:17-27.