Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Nataliya Sorokina na Mariya Troshina

17 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Bashiki bacu babiri bo mu Burusiya bashobora guhamywa icyaha nyuma yo kumara hafi umwaka bafunzwe by’agateganyo

Bashiki bacu babiri bo mu Burusiya bashobora guhamywa icyaha nyuma yo kumara hafi umwaka bafunzwe by’agateganyo

AMAKURU MASHYA | Urukiko rw’u Burusiya rwanze ubujurire bwa bashiki bacu babiri

Ku itariki ya 15 Nzeri 2021, urukiko rw’intara ya Smolensk rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Sorokina na Troshina. Igifungo bari barakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 22 Mata 2021, Urukiko rw’Akarere ka Sychyovskiy mu gace ka Smolensk, rwahamije icyaha bashiki bacu babiri ari bo Nataliya Sorokina na Mariya Troshina kandi rwabakatiye igifungo gisubitse k’imyaka itandatu.

Icyo twabavugaho

Nataliya Sorokina

  • Igihe yavukiye: 1975 (Dresden, mu Budage)

  • Ibimuranga: Yavuye mu Budage yimukira mu mugi wa Saint Petersburg nyuma yaho yimukira mu mugi wa Sychyovka wo mu gace ka Smolensk. Ni umuganga. Akunda gukora imitako no kwiga izindi ndimi kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yashimishijwe cyane n’ibyo yigaga ku birebana n’irema hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Ibyo byatumye agira ikifuzo cyo gukorera Imana. Yabatijwe muri Kanama 1994

Mariya Troshina

  • Igihe yavukiye: 1977 (Saint Petersburg)

  • Ibimuranga: Kuva akiri muto ashishikazwa n’amateka. Yakoze akazi ko gutembereza ba mukerarugendo. Akunda kwiga indimi kugira ngo abwirize abantu batandukanye

    Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yashishikajwe cyane n’amateka avugwa muri Bibiliya n’ukuntu ibyo ivuga kuri siyansi ari ukuri. Yiyeguriye Yehova maze abatizwa muri Nyakanga 1991. Nubwo nyina yapfuye, na we yari Umuhamya wabatijwe

Urubanza

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2018, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bari kumwe n’abaporisi bo muri ako gace bigabije ingo enye z’Abahamya bo mu gace ka Sychyovka. Abo basirikare bafatiriye ibintu by’abavandimwe na bashiki bacu 17, harimo n’iby’abana. Nataliya Sorokina na Mariya Troshina barafashwe bafungwa by’agateganyo.

Mariya avuga ko igihe bamusakaga yari yariteguye abifashijwemo no gusoma inkuru zivuga ibyabaye ku Bahamya bagenzi babo bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Yaravuze ati: “Umunsi bazaga kunsaka nyuma bakamfunga numvaga ntuje. Siniyumvishaga ahantu nakuye ayo mahoro n’ukuntu ntahangayitse. Ariko byose nabishobojwe n’imbaraga zituruka ku Mana.”

Nyuma y’iminsi ibiri urukiko rw’akarere ka Leninskiy, mu mugi wa Smolensk rwategetse ko bashiki bacu bafungwa by’agateganyo. Bamaze amezi arenga 6 bafunzwe. Nyuma y’aho bamaze andi mezi arenga atandatu bafungishijwe ijisho.

Bashiki bacu bombi bavuze ko kugirana na Yehova ubucuti bukomeye byabafashije muri ibyo bihe bitoroshye banyuzemo. Nataliya yabonye ko ari iby’ingenzi kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Yaravuze ati: “Iyo duhanganye n’ibitotezo ni ngombwa kwibuka aho bituruka. Yashoje agira ati: “Buri gihe Satani ni we uba uri inyuma y’ibitotezo abagaragu b’Imana bahura na byo kandi tugomba kwibuka ko buri wese muri twe icyo kibazo k’ingenzi kimureba.”

Mariya yaravuze ati: “Turushaho kuba inshuti za Yehova bitewe n’ibyo dukora buri munsi. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko dusuzuma tukamenya uko atwitaho n’uko adufasha buri gihe. Bituma turushaho kumwiringira muri byose. Imenyereze gusoma Bibiliya buri munsi, gerageza kwibuka inkuru z’ibyabaye mu bihe bya Bibiliya kandi ufate mu mutwe imirongo ya Bibiliya ukunda.”

Bashiki bacu baduhaye urugero rwiza rwo kwizera no kwihangana, kuko bakomeje kwizera ko ‘Yehova ari we ubatabara akaba n’ingabo ibakingira.’—Zaburi 115:11.