Soma ibirimo

11 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rw’Abahamya babiri ari bo Mikhail Popov na Yelena uzatangazwa ku itariki ya 13 Gashyantare 2020

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rw’Abahamya babiri ari bo Mikhail Popov na Yelena uzatangazwa ku itariki ya 13 Gashyantare 2020

Ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare ni bwo urukiko rw’umugi wa Vilyuchinsk ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Mikhail Popov n’umugore we Yelena. Uwo mugore n’umugabo bafashwe ku itariki ya 30 Nyakanga 2018, i Kamchatka ariko nyuma yaho barafungurwa. Bose baregwa ibyo leta yita ibikorwa by’ubutagondwa.

Mikhail na Yelena bakomeje kwiringira Yehova muri ibi bihe bitoroshye barimo. Twiringiye ko Yehova azakomeza kubabera ‘ubuhungiro n’imbaraga’.​—Zaburi 46:1.