Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Sergey Britvin na Vadim Levchuk, igihe bari mu rukiko

20 KANAMA 2020
U BURUSIYA

Britvin na Levchuk basabiwe gufungwa imyaka itandatu n’igice

Britvin na Levchuk basabiwe gufungwa imyaka itandatu n’igice

Igihe urubanza ruzasomerwa

Igihano basabiwe

Gufungwa imyaka itandatu n’igice

Icyo twabavugaho

Sergey Britvin

  • Igihe yavukiye: 1965 (mu ntara ya Kemerovo)

  • Ibyamuranze: Yamaze imyaka myinshi akoresha imashini ikoreshwa mu bw’ubwubatsi bw’amagorofa kandi yatwaraga n’amakamyo. Yagiye mu kiruhuko k’iza bukuru hakiri kare, bitewe n’ibibazo by’uburwayi. Akunda gukora siporo

  • Mu mwaka wa 1992, ni bwo yashakanye na Natalya. Mu mwaka wa 1995, ubwo yari amaze kumenya isezerano Imana yatanze rivuga ko hazabaho umuzuko, yatangiye kwiga Bibiliya. Nyuma y’imyaka runaka, Natalya na we yiyemeje kwiga Bibiliya. Yatangazwaga cyane n’ukwizera k’umugabo we, n’imico myiza yamurangaga

Vadim Levchuk

  • Igihe yavukiye: 1972 (mu ntara ya Kemerovo)

  • Ibyamuranze: Ababyeyi be ntibakundaga ibintu by’idini. Yamaze imyaka 14 akora mu birombe by’amabuye y’agaciro

  • Mu mwaka wa 1992, yatangiye kwiga Bibiliya. Mu mwaka wa 1997 ni bwo yashakanye na Tatiana, kandi babyaranye abana babiri b’abahungu. Bose mu muryango wabo bakunda Bibiliya cyane. Bakunda gukora siporo n’imyidagaduro itandukanye

Imanza

Ku itariki ya 22 Nyakanga 2018, umutwe wihariye w’igiporisi wagabye igitero mu ngo umunani z’Abahamya bo mu mugi wa Berezovsky. Icyo gihe ni bwo Britvin na Levchuk bafashwe bahatwa ibibazo. Nyuma yaho, urukiko rwo mu karere ka Kemerovo rwategetse ko bafungwa by’agateganyo. Bamaze hafi umwaka n’igice bafunzwe by’agateganyo. Ku itariki ya 25 Ukuboza 2019, bombi bararekuwe ariko bafungishwa ijisho kugeza ubu.

Britvin na Levchuk bari mu Bahamya batanu bo mu ntara ya Kemerovo bakurikiranwe n’inkiko bazira ukwizera kwabo. Dutekereza ku bavandimwe na bashiki bacu bafungiwe mu Burusiya kandi dusenga tubasabira. Nk’uko mu Baheburayo 13:3 habitwibutsa, ‘tuzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho tubohanywe na bo, n’abagirirwa nabi, kuko natwe ubwacu tukiri mu mubiri.’

a Ishobora guhinduka