Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Sobyanin, Vladimir Timoshkin, na Vladimir Poltoradnev

12 NZERI 2023
U BURUSIYA

“Buri gihe Yehova aramfasha”

“Buri gihe Yehova aramfasha”

Ku itariki ya 18 Kanama 2023, urukiko rw’umujyi wa Solikamsk ruherereye mu gace ka Perm rwahamije ibyaha umuvandimwe Vladimir Poltoradnev, Aleksandr Sobyanin n’umuvandimwe Vladimir Timoshkin. Baciwe amande y’amafaranga. Umuvandimwe Poltoradnev yaciwe angana na 8.081.145 Rwf, Sobyanin we yaciwe angana na 6.257.023 Rwf naho Vladimir Timoshkin yaciwe angana na 6.485.634 Rwf. Ntibizaba ngombwa ko bafungwa.

Icyo twabavugaho

Twizera tudashidikanya ko abantu bose biringira Yehova kandi bagakomeza kuba indahemuka, bazabona imigisha myinshi.—Zaburi 13:5, 6.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 28 Nyakanga 2020

    Ingo zabo zarasatswe. Abo bavandimwe bose uko ari batatu, bafunzwe by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 29 Nyakanga 2020

    Vladimir Timoshkin yararekuwe maze atangira gufungishwa ijisho

  3. Ku itariki ya 30 Nyakanga 2020

    Aleksandr yararekuwe maze amenyeshwa ko hari ibintu atemerewe gukora

  4. Ku itariki ya 31 Nyakanga 2020

    Vladimir Poltoradnev yararekuwe maze afungishwa ijisho.

  5. Ku itariki ya 24 Nzeri 2020

    Baretse gufungisha ijisho Vladimir Poltoradnev maze amenyeshwa ko atemerewe kurenga agace atuyemo.

  6. Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020

    Baretse gufungisha ijisho maze Vladimir Timoshkin amenyeshwa ko atemerewe kurenga agace atuyemo.

  7. Ku itariki ya 16 Gicurasi 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye

a Ntitwabashije kuvugana n’umuvandimwe Vladimir Timoshkin.