Soma ibirimo

Umuvandimwe Dennis Christensen igihe yari mu rukiko mu mwaka wa 2018

8 NYAKANGA 2020
U BURUSIYA

Christensen agiye kumara indi minsi itanu afunzwe arengana

Christensen agiye kumara indi minsi itanu afunzwe arengana

Byari biteganyijwe ko ku itariki ya 6 Nyakanga 2020 ari bwo umuvandimwe Dennis Christensen avanwa aho yabaye afungiwe. a Icyakora kuri uwo munsi, abayobozi ba gereza ya Lgov bongereye iminsi itanu ku gihe agomba kuhamara, bashingiye ku birego bishya bidafite ishingiro, urugero nko gukererwa.

Umuvandimwe Christensen yabwiye umwunganira mu mategeko ko abayobozi barimo kumugerekaho ibyo birego by’ibinyoma kugira ngo adafungurwa atarangije igifungo yari yarakatiwe. Uyu muvandimwe yakoze ibyo asabwa byose kugira ngo yemererwe gusaba ko afungurwa, atarangije igifungo ke k’imyaka itandatu. Yagerageje kubisaba inshuro enye zose, ariko urukiko rwa Lgov n’abayobozi ba gereza afungiwemo bakabyivangamo.

Nubwo abayobozi b’u Burusiya bakomeje guharabika abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu, tuzi ko Yehova azabafasha, akabaha amahoro, ‘akabagota akabarinda nk’ingabo nini ibakingira.’—Zaburi 5:12; 119:69.

a Mu ngingo yabanjirije iyi, twari twabamenyesheje ko igihe urukiko rwari rumaze kwemeza ko Christensen afungurwa atarangije igifungo, ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro, maze akajya gufungirwa ahandi. Aho ni mu yindi nyubako (nanone yitwa SHIZO), ahasanzwe hafungirwa imfungwa zakoreye amakosa muri gereza.