Soma ibirimo

Urukiko rw’umugi wa Oryol

17 GICURASI 2019
U BURUSIYA

Dennis Christensen azasomerwa ku itariki ya 23 Gicurasi

Dennis Christensen azasomerwa ku itariki ya 23 Gicurasi

Ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2019, ni bwo urubanza rwa Dennis Christensen rwasubukuwe nk’uko byari biteganyijwe. Abashinjacyaha n’abavoka bamaze kongera ku rubanza, Dennis yabonye uko yiregura hafi isaha yose. Abahagarariye ibihugu byabo n’abanyamakuru bari bongeye kuza. Ibyo bigaragaza ko nubwo Dennis amaze imyaka ibiri afunzwe, ibitangazamakuru mpuzamahanga bigishishikajwe no kumenya iby’urubanza rwe.

Urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi. Icyakora, abacamanza bavuze ko ruzasomwa ku itariki ya 23 Gicurasi saa yine za mu gitondo. Dennis azabona uburyo bwo kwisobanura bwa nyuma imbere y’abacamanza, mbere y’uko bafata umwanzuro. Ntitwamenya niba urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 23 Gicurasi, cyangwa rukazasomwa ikindi gihe.

Kubona ukuntu abavandimwe bacu, urugero nka Dennis Christensen na Sergey Skrynnikov, bakomeza kurangwa n’ikizere kandi bagakomeza kuba indahemuka, biradukomeza. Uko abavandimwe bacu bo mu Burusiya bitwara bituma twumva tumeze nk’uko intumwa Pawulo yari ameze igihe yandikiraga Abatesalonike. Yagize ati: “Tubirata mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu.”—2 Abatesalonike 1:4.