Soma ibirimo

19 GASHYANTARE 2019
U BURUSIYA

Dennis Christensen yakatiwe igifungo k’imyaka itandatu arengana

Dennis Christensen yakatiwe igifungo k’imyaka itandatu arengana

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2019 Urukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy rwo mu mugi wa Oryol, rwatangaje ko Dennis Christensen akatiwe igifungo k’imyaka itandatu azira imyizerere ye. Yahise ajuririra uwo mwanzuro mu rukiko rwisumbuye.

Ayo makuru y’uko Christensen agiye gufungwa imyaka itandatu yahise atuma amahanga ahaguruka. Inama y’u Burayi, Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi, Komisiyo Mpuzamahanga Yita Ku Burenganzira bw’Amadini ikorera muri Amerika, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’indi miryango, yavuze ko leta y’u Burusiya yarenganyije Dennis Christensen.

Michelle Bachelet, uhagarariye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yaravuze ati: “Kuba Christensen afunzwe birababaje rwose. Ibyo bisobanura ko n’abandi Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya bazajya bafatwa nk’abagizi ba nabi bazira imyizerere yabo, kandi na bo bagomba kugira uburenganzira bwo gusenga nk’abandi.” Nanone yasabye leta y’u Burusiya gusubiramo itegeko ry’icyo gihugu rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, hagamijwe gusobanura ingingo zaryo ziteye urujijo no gusobanura icyo ibikorwa by’ubutagondwa ari cyo. Ibyo bizatuma abantu bakora ibikorwa by’urugomo n’ibishingiye ku rwango ari bo bahanwa gusa. Bachelet yashoje asaba abayobozi b’icyo gihugu guhanaguraho ibyaha abantu bafunzwe bazira kubwira abandi ibyo bizera kandi bakabafungura, kubera ko na bo bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza no guteranira hamwe mu mahoro.

Hashize iminsi ibiri Christensen akatiwe igifungo k’imyaka itandatu, abantu bane b’impuguke mu birebana no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bo mu Burusiya bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru; icyo kiganiro cyabereye i Moscou. Aho icyo kiganiro cyagombaga kubera hari haje abantu benshi, kandi icyo kiganiro k’isaha yose cyaciye ku bitangazamakuru, cyakurikiranwe n’abantu basaga 6.000. Abafashe ijambo muri icyo kiganiro bose, bashyigikiye Abahamya ba Yehova bavuga ko ari abantu b’abanyamahoro kandi batagira uwo babangamira.

Ikiganiro cy’abanyamakuru cyabereye i Moscou, ku itariki ya 8 Gashyantare 2019.

Nanone icyo kiganiro kitabiriwe na Irina umugore wa Christensen, umwavoka we witwa Anton Bogdanov na Yaroslav Sivulskiy, wari uhagarariye umuryango w’Abahamya ba Yehova b’i Burayi. Abo bose bagize icyo bavuga ku myanzuro yagiye ifatwa irimo akarengane kandi basubiza ibibazo abanyamakuru bababajije.

Nubwo Christensen amaze hafi imyaka ibiri afunzwe, akomeje kurangwa n’akanyamuneza no kwiringira Yehova. Mbere y’uko umwanzuro w’urubanza rwe ufatwa, mu magambo yavuze ubwo yagiraga icyo yongera ku rubanza rwe, yaravuze ati: “Byatinda byatebuka ukuri kuzamenyekana, kandi kuzamenyekanira muri uru rubanza.” Yabanje gusoma mu Byahishuwe 21:3-5, hanyuma avugana ikizere agira ati: “Aya magambo . . . agaragaza igihe Imana izarenganura abantu, abagaragu bayo bose bakabona umudendezo nyakuri. Umudendezo n’ubutabera birajyana. Yehova ni we wenyine uzatuma biba.”

Christensen azaba afunzwe mu gihe agitegereje imyanzuro izava mu bujurire. Afungiwe muri gereza yo mu mugi wa Oryol aho amaze hafi imyaka ibiri.

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gushyigikira Dennis Christensen, umugore we n’abandi Bahamya bo mu Burusiya.—1 Petero 3:12.

Videwo ivuga ukuntu u Burusiya butubahiriza uburenganzira bw’abantu mu by’idini, yakozwe n’igitangazamakuru mpuzamahanga (RFE/RL) mbere gato y’uko akatirwa.