Soma ibirimo

24 NYAKANGA 2020
U BURUSIYA

Dennis Christensen yongeye gufungirwa ahantu hihariye

Dennis Christensen yongeye gufungirwa ahantu hihariye

Ku itariki ya 15 Nyakanga 2020, umuvandimwe Dennis Christensen yongeye gufungirwa muri gereza yihariye (SHIZO). Aho azahaguma kugeza ku itariki ya 27 Nyakanga. Ibi bibaye hashize iminsi ine, akuwe muri iyo gereza, agasubizwa aho izindi mfungwa ziba. Aramutse afungiwe aho ngaho ku nshuro ya gatatu, ashobora gufatwa nk’imfungwa yananiranye, maze akajya gufungirwa mu yindi gereza yihariye kurushaho (EPKT) mu gihe cy’amezi atandatu. Abavoka be barateganya kujuririra iyo myanzuro.

Abayobozi ba gereza bavuga ko Christensen yanga gukora imirimo igenewe imfungwa. Abo bayobozi bari baramuhaye akazi ko kudoda imyenda yo muri iyo gereza. Ariko kubera ko amaze igihe afunzwe, yararwaye ku buryo adashobora gukora iyo mirimo. Abaganga ba gereza bavuze ko Christensen afite ubuzima bwiza, ku buryo yakora iyo mirimo, kuko ngo abona igihe cyo kuruhuka no gukora siporo. Icyakora, hari umuganga wigenga wari wasuzumye Christensen mbere yaho, avuga ko adafite imbaraga zo gukora iyo mirimo.

Muri iyo gereza yihariye, abahafungiwe ntibemerewe kugura ibyokurya, guhamagara cyangwa ngo bahamagarwe kuri terefoni, gusurwa cyangwa kugira ibyo bohererezwa. Icyakora, baba bemerewe gusurwa n’abayobozi bo mu idini ryabo. Ikibazo gihari ni uko abasaza b’itorero batemerewe gusura Christensen, kuko idini ry’Abahamya ba Yehova ryambuwe ubuzima gatozi muri icyo gihugu.

Nk’uko twabivuze mu zindi nkuru zabanjirije iyi, ku itariki ya 23 Nyakanga, urukiko rw’akarere ka Lgov rwari rwemeje ko Christensen arekurwa atarangije igifungo yari yarakatiwe, maze agatanga ingwate ku gifungo yari asigaje. Nyuma y’iminsi mike, umushinjacyaha yajuririye uwo mwanzuro. Biragaragara ko abayobozi ba gereza n’umushinjacyaha, bacuze umugambi wo guharabika Christensen kugira ngo atarekurwa.

Christensen n’umugore we Irina bakomeje kurangwa n’ikizere. Dushimishwa no kumenya ko buri gihe Yehova afasha abagaragu be b’indahemuka, kugira ngo bihangane bafite ibyishimo, nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo bikomeye.—Abakolosayi 1:11.