Soma ibirimo

Umuvandimwe Anatoliy Senin

26 NZERI 2022
U BURUSIYA

Gukomeza kugirana na Yehova ubucuti bukomeye bitsinda ubwoba

Gukomeza kugirana na Yehova ubucuti bukomeye bitsinda ubwoba

Urukiko rw’Umujyi wa Kyzylskiy rwo muri Repubulika ya Tuva rwahamije icyaha umuvandimwe Anatoliy Senin rumukatira imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko ahita ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 28 Mutarama 2021

    Yarafashwe afungwa by’agateganyo nyuma y’uko urugo rwe rugabweho igitero

  2. Ku itariki ya 30 Mutarama 2021

    Bamuvanye mu kigo yari afungiyemo maze afungishwa ijisho

  3. Ku itariki ya 27 Werurwe 2021

    Baretse kumufungisha ijisho ariko bamubuza kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 17 Mutarama 2022

    Yashinjwe kuyobora ibikorwa by’Abahamya ba Yehova

  5. Ku itariki ya 6 Mata 2022

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Amagambo ateye inkunga Yesu yabwiye abigishwa be ashobora kuduhumuriza. Yagize ati: “Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.”—Yohana 14:27.