Soma ibirimo

Ku murongo wo hejuru, ibumoso ugana iburyo: Nina Astvatsaturova, Yelena Barmakina na Ludviga Katanaeva

Umurongo wo hasi, ibumoso ugana iburyo: Igor Lonchakov, Yuriy Redozubov, Yekaterina Treguba na Yelena Tsorn

25 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

Gusenga no gukomeza kugira imyifatire myiza ni byo bikomeza Abahamya bo mu gace ka Vladivostok

Gusenga no gukomeza kugira imyifatire myiza ni byo bikomeza Abahamya bo mu gace ka Vladivostok

Urukiko rw’akarere ka Pervorechenskiy ruherereye mu gace ka Vladivostok, vuba aha ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo mushiki wacu Nina Astvatsaturova, Yelena Barmakina, Ludviga Katanaeva, Yekaterina Treguba, Yelena Tsorn, umuvandimwe Igor Lonchakov na Yuriy Redozubov. Umushinjacyaha nta gihano arabasabira.

Icyo twabavugaho

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova akomeza guha umugisha abagaragu be b’indahemuka, akabitaho, ‘akabereka ko abemera kandi akabarinda.’—Zaburi 5:12.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 6 Kanama 2019

    Yelena Barmakina yashinjwe ibyaha

  2. Ku itariki ya 8 Kamena 2020

    Nina, Ludviga na Yelena Tsorn bakorewe dosiye

  3. Ku itariki ya 17 Kamena 2020

    Ni bwo urubanza rwa Yelena Barmakina rwatangiye

  4. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2020

    Urugo rwa Nina, Ludviga, Yelena Tsorn n’urwa Yuriy zarasatswe. Yuriy bagiye kumuhata ibibazo. Nina, Ludviga na Yelena Tsorn babujijwe kuva mu gace batuyemo

  5. Ku itariki ya 4 Nzeri 2020

    Igor yashinjwe ibyaha

  6. Ku itariki ya 8 Nzeri 2020

    Yekaterina yashinjwe ibyaha

  7. Ku itariki ya 29 Nzeri 2020

    Ikirego cya Yelena Barmakina bagishubije mu bushinjacyaha bitewe n’uko nta bimenyetso bihagije bari gushingiraho bamushinja ubutagondwa

  8. Ku itariki ya 11 Kanama 2021

    Yuriy yashinjwe ibyaha. Dosiye ya Yelena Barmakina yasubiwemo, maze ibirego byose birahuzwa

  9. Ku itariki ya 28 Nzeri 2022

    Nibwo urubanza rwatangiye

a b Ntitwabonye uko tuvugisha mushiki wacu Astvatsaturova na Katanaeva.