Soma ibirimo

Umuvandimwe Anton Ostapenko

28 MATA 2021
U BURUSIYA

Gusenga no kuririmba indirimbo z’Ubwami byafashije umuvandimwe Anton Ostapenko kwihangana igihe yari afunzwe by’agateganyo

Gusenga no kuririmba indirimbo z’Ubwami byafashije umuvandimwe Anton Ostapenko kwihangana igihe yari afunzwe by’agateganyo

Igihe urubanza ruzasomerwa

Vuba aha Urukiko rw’Umugi wa Sharypovo mu gace ka Krasnoyarsk ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Anton Ostapenko. a

Icyo twamuvugaho

Anton Ostapenko

  • Igihe yavukiye: 1991 (Ekibastuz, Kazakisitani)

  • Ibimuranga: Agenzura ibyuma bitanga ubushyuhe mu kigo gitanga amashanyarazi. We na mushiki we nyina yatangiye kubigisha Bibiliya bakiri bato. Mu mwaka wa 2005 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova

    Mu mwaka wa 2015 yashakanye na Natalya. Bombi bakunda imikino yo guserebeka ku rubura. Anton akunda no gucuranga gitari, kuroba no gukina tenisi

Urubanza

Ku tariki ya 19 Mata 2019, abayobozi bo mu mugi wa Sharypovo basatse ingo icumi z’Abahamya ba Yehova kandi bahata ibibazo abavandimwe na bashiki bacu. Icyo gihe umuvandimwe Anton Ostapenko yarafashwe maze afungwa by’agateganyo kugeza igihe yarekuriwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2019. Bamuregaga gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa “ubutagondwa”.

Mu gihe cy’amezi atandatu yamaze afungiwe ahantu ha wenyine, hari ubwo yajyaga ajya aho kamera zitamureba muri kasho yarimo, akarira cyane kubera agahinda kenshi.

Gusenga ni byo byamufashaga gukomera. Anton yaravuze ati: “Ningingaga Yehova musaba kumfasha kugira ngo nkomeze kwihangana.” Nanone yongeyeho ati: “Nari mfite byinshi byo kwiga. Narushijeho kuba inshuti ya Yehova kandi ibyo birankomeza. . . . Igishimishije ni uko iyo uhuye n’ibibazo [nk’ibi], ubona uko ushyira mu bikorwa ibyo wize. Akenshi biba bigoye kubona Bibiliya iyo uri muri kasho. Ariko mbere y’uko mfungwa nabonye umwanya uhagije wo gusoma ibijyanye na Yehova. Kandi igihe nari muri gereza Yehova yaranyigaragarije. Kandi mu by’ukuri byaranshimishije cyane! Yanyeretse ko ari Imana ishobora byose kandi ko ari Data unkunda usobanukiwe ibibazo byange, umpa ubufasha nkeneye mu buryo ntatekerezaga kandi akabikora mu gihe gikwiriye.”

Indirimbo z’Ubwami na zo zaramufashije. Yagize ati: “Nge n’umugore wange twaririmbiraga hamwe indirimbo z’Ubwami kandi byadufashije kuzifata mu mutwe. Ibyo byangiriye akamaro igihe nari mfunzwe. Iyo bazimyaga amatara narasengaga, nkaririmba kandi byatumaga mbona ibitotsi kandi ngasinzira ntuje.”

Anton ategereje umwanzuro w’urubanza ari na ko akora akazi asanganywe. Icyakora nta burenganzira afite bwo kuva mu gace ka Sharypovo. Ibyo bituma adashobora kujyana nyina kwa muganga.

Dusenga Yehova tumusaba guha amahoro abavandimwe bacu kugira ngo bihanganire ibitotezo bahanganye na byo.—Yohana 14:27.

a Hari igihe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.