24 NZERI 2021
U BURUSIYA
Gusoma Bibiliya no kwifatanya mu materaniro buri gihe byakomeje umuvandimwe Maksim Beltikov
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Urukiko rw’akarere ka Pavlovskiy mu ntara ya Krasnodar vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Maksim Beltikov. a Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira
Ku itariki ya 29 Kamena 2020
Yategetswe kutava mu gace atuyemo
Ku itariki ya 23 Kamena 2020
Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Mu byo yaregwaga harimo “kwifatanya mu bikorwa by’idini byo kwigisha” hakubiyemo “kuyobora no gutega amatwi ibiganiro bishingiye ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya”
Ku itariki ya 29 Mata 2020
Abayobozi basatse urugo rwa Maksim. Nyuma yaho bamuhase ibibazo
Icyo twamuvugaho
Twifuza ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeza gushikama kandi bagakomeza kugira ukwizera basoma Bibiliya kandi bagakomeza gukundana. Tuzi ko “Imana y’urukundo n’amahoro” izakomeza kubana na bo bavandimwe bacu dukunda.—2 Abakorinto 13:11.
a Hari igihe biba bitoroshye kumenya itariki urubanza ruzasomerwa.