Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2019
U BURUSIYA

Ibyo Valeriy Moskalenko yavuze yongera ku rubanza rwe

Ibyo Valeriy Moskalenko yavuze yongera ku rubanza rwe

Ku itariki ya 30 Kanama 2019, Valeriy Moskalenko yagize icyo yongera ku rubanza rwe. Ibi bikurikira ni ibyo yavuze (byahinduwe bivanywe mu Kirusiya):

Ba nyakubahwa mwese muteraniye hano, mfite imyaka 52 y’amavuko kandi nafunzwe mu mwaka ushize. Ubwo rero nk’uko mubyumva, maze umwaka wose ndi muri gereza.

Mu magambo make, nagira ngo mbwire abagize inteko y’urukiko, uko mbona ibyo nkurikiranyweho n’uko mbona ibintu muri rusange. Nizeye ko mu bushishozi bwanyu, ndetse no mu cyubahiro mbagomba, muri bwiyumvishe ko kuba naranze kwihakana imyizerere yange kandi nkaba nizera imana, ibyo atari icyaha.

Nabaye Umuhamya wa Yehova maze gukura. Ababyeyi bange bari abantu beza, kandi bandeze neza. Ariko nubwo nari umwana nababazwaga no kubona abantu barengana. Naribwiraga nti: “Ntibyumvikana ukuntu abantu babi n’abagome bamerewe neza, na ho abantu b’inyangamugayo kandi b’abagwaneza bagahura n’ibibazo.”

Maze kugira imyaka 24, namaze igihe kinini nkora ubushakashatsi muri Bibiliya mbyitondeye, nza kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga.

Kuva icyo gihe, mbere yo gufata umwanzuro nabanzaga kumenya uko Imana ibona ibintu, amategeko yayo n’amahame yayo nk’uko biri muri Bibiliya. Ni na ko abasengaga Imana kera babagaho.

Mbana na mama. Arakuze kandi ni ge umwitaho. Ku itariki ya 1 Kanama 2018, ubwo mama yari wenyine mu rugo, urwego rushinzwe iperereza rwohereje abaporisi bo gusaka aho yabaga.

Mama yagize ubwoba bwinshi. Ba baporisi bipfutse mu maso bamaze kumwinjirana, yahise agira ikibazo cy’umutima ku buryo byabaye ngombwa ko bahamagaza imbangukiragutabara. Maze kumenya ko mu rugo haje abaporisi, nakoze uko nshoboye kugira ngo mpagere mu minota itarenze 30. Nkimukubita amaso, numvise nkubiswe n’inkuba. Nubwo nabonye ibyo bintu byose, sinigeze mbarakarira, nakomeje gutuza, kuko ari byo Abakristo dusabwa. Ibyo ni byo Imana yange, ari yo Yehova, yanyigishije kandi sinifuzaga kuyibabaza.

Ba nyakubahwa, mumbabarire sindimo nivuga ibigwi imbere yanyu. Si uko nteye rwose, ariko ubu ndumva bibaye ngombwa.

Maze imyaka irenga 25 ndi Umuhamya wa Yehova, kandi namwe murumva ko atari mike! Icyo gihe cyose nta n’umwe wigeze anyita intagondwa. Ahubwo abantu biboneraga ko ndi umuturanyi mwiza, umukozi w’umunyamwete n’umwana wita ku babyeyi be.

Natangajwe no kumva ku itariki ya 20 Mata 2017, batangiye kunyita intagondwa. Nibajije impamvu biranyobera. Ni iki cyahindutse? Ni uko se nabaye mubi? Oya. Hari uwo naba narahohoteye se, cyangwa nkamugirira nabi? Oya. Ese ge simfite uburenganzira nemererwa n’Ingingo ya 28 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya? Rekareka! Nta hantu na hamwe wasanga izina ryange ku rutonde rw’abakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga. Nta wigeze anyambura uburenganzira mpabwa n’Ingingo ya 28, yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya. None se kuki mpagaze imbere y’urukiko?

Mu biganiro nagiranye n’ubugenzacyaha, niboneye neza ko nafashwe kandi ngafungwa nzira ko mvuga izina ry’Imana Ishobora byose, Yehova, haba igihe nsenga cyangwa nganira n’abandi. Icyo se ni icyaha? Imana yiyise iryo zina kandi ni yo yaryandikishije muri Bibiliya.

Narabivuze, ariko reka mbisubiremo: ntibikabeho ko nkora ibintu binyuranye n’ibyo Imana ishaka bivugwa neza muri Bibiliya. Uko igihano nahabwa cyaba kingana kose, kabone niyo nakwicwa, ndagira ngo mbamenyeshe ko ntashobora kureka gukorera Umuremyi w’ijuru n’isi, ari we Yehova Imana.

Ba nyakubahwa, ku isi hose birazwi ko Abahamya ba Yehova ari abantu b’abanyamahoro kandi bikundira abantu. Uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu bihugu hafi ya byose ku isi. Iyaba ubwo burenganzira bwubahirizwaga na hano mu Burusiya, urugero nko muri uru rubanza rwange.

Icyaha nkurikiranyweho nta cyo nigeze nkora, kandi rwose nasabaga ko urukiko rundenganura.

Ndabashimiye!