25 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA
Icyemezo cyafashwe n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya n’ingaruka kizagira ku Bahamya ba Yehova
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021, inama rusange y’abagize Urukiko rw’Ikirenga yarateranye maze ifata icyemezo ku birebana n’ibikorwa by’ubutagondwa. Bavuze ko umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byo gusenga batazongera gufatwa nk’abifatanya mu bikorwa by’idini ryabuzanyijwe. Icyakora icyo cyemezo nticyirubahirizwa kubera ko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya baracyakomeza gutotezwa, kandi abayobozi b’u Burusiya basobanura uwo mwanzuro mu buryo bwinshi butandukanye.
Urugero, kuva icyo cyemezo cyafatwa, ku itariki ya 28 Ukwakira , abayobozi b’u Burusiya bagabye ibitero ku ngo 13 z’Abahamya ba Yehova, banga ubujurire bwa mushiki wacu Irina Lokhvitskaya, kandi bahamya ibyaha mushiki wacu ufite imyaka 80 witwa Yelena Savelyeva. Ibinyuranye n’ibyo ku itariki ya 22 Ugushyingo 2021, urukiko rwo mu gace ka Vladivostok rwasanze Dmitriy Barmakin ari umwere kandi ruhita rumuhanaguraho ibyo yaregwaga byose.
Ntituzi niba icyo cyemezo kizatuma ibitotezo bigabanuka cyangwa kigatuma bahabwa ibihano bikaze kurushaho. Uko bizagenda kose, dukomeza kwiringira tudashidikanya ko Yehova azafasha abavandimwe bacu na bashiki bacu bagakomeza kwihanganira ibigeragezo bafite ibyishimo kugeza igihe Yehova azatangira agakiza nyakuri k’iteka ryose.—Zaburi 146:3-5.