20 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA
“Igihe cyose Yehova anshyigikiye nta cyantera ubwoba”
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2023, urukiko rwo mu mujyi wa Gorno-Altayskiy muri repubulika ya Altai rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Kalistratov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Twizeye ko Yehova azakomeza kumva ijwi ry’abagaragu be b’indahemuka bamutakambira bari mu bihe bigoye.—2 Samweli 22:7.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Mu mwaka wa 2000
Yafashwe azira kwanga kujya mu gisirikare. Yamaze iminsi 21 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi. Nyuma yaje kugirwa umwere
Mu mwaka wa 2010
Bamushinjije ubutagondwa. Urubanza rwe rwasuzumwe inshuro ebyiri, amaherezo rwoherezwa mu Rukiko rw’Ikirenga rwa repubulika ya Altai, aba ari rwo rumugira umwere ku byaha byose yaregwaga.
Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021
Nibwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 16 Mutarama 2022
Abayobozi basatse ingo eshanu z’Abahamya ba Yehova bo muri repubulika ya Altai. Abapolisi bo mu mutwe wihariye binjiye ku ngufu mu rugo rwa Kalistratov maze bajya kumuhata ibibazo. Kuri uwo mugoraba baramurekuye ariko bamubuza kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 25 Kanama 2022
Dosiye ye yashyikirjwe urukiko