Soma ibirimo

Mushiki wacu Nataliya Kriger n’umugabo we Valeriy

25 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Igikorwa cyo gusaka kiswe “umunsi w’urubanza” gishobora gutuma mushiki wacu Nataliya Kriger ahamywa icyaha

Igikorwa cyo gusaka kiswe “umunsi w’urubanza” gishobora gutuma mushiki wacu Nataliya Kriger ahamywa icyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire

Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Nataliya Kriger. Igihano yari yarakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 30 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha mushiki wacu Nataliya Kriger. Urukiko rwamukatiye igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Nataliya Kriger

  • Igihe yavukiye: 1978 (Khabarovsk)

  • Ibimuranga: Nyina yapfuye Nataliya ari uruhinja. Yabaye mu kigo k’imfubyi. Amaze kugira imyaka itandatu, yajyanywe mu gace ka Amurzet mu Burusiya, ku birometero 400. Yabanaga na nyirakuru, nyirasenge na mubyara we b’Abahamya ba Yehova. Akora akazi ko kwita ku bageze mu za bukuru

  • Yabatijwe mu mwaka wa 1999. Yashyingiranywe na Valeriy mu mwaka wa 2017. Bakunda kubyina, kugenda mu bwato mu migezi no kuzamuka imisozi

Urubanza

Abayobozi bo mu Burusiya basatse urugo rwa Kriger muri Gicurasi 2018. Icyo gikorwa abayobozi bari bakise “Umunsi w’Urubanza.” Nyuma yaho, umushinjacyaha yakoreye idosiye Valeriy. Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, abayobozi batangiye kurega Nataliya. Ari muri bashiki bacu batandatu bashyikirijwe urukiko uwo munsi.

Uretse kuba Nataliya ashinjwa icyaha cy’ubutagondwa, nanone ababajwe cyane n’uko yapfushije nyirakuru muri Gashyantare 2020. Nataliya yari amaze imyaka itandatu amwitaho.

Kuba Nataliya afitanye na Yehova ubucuti bukomeye bimufasha kwihanganira ibyo bigeragezo. Agira ati: “Gusenga nsabira abandi bituma ntaheranwa n’ibibazo byange. Iki kigeragezo cyatumye Yehova arushaho kumba hafi kandi ndushaho kubyibonera. Nibonera ko asubiza amasengesho yange kandi akanshyigikira.”

Nataliya akunda gutekereza ku bintu byinshi bimwemeza ko Yehova azakomeza kumushyigikira. Agira ati: “Muri Zaburi 94:19 harankomeza rwose, kuko hagira hati: ‘Ihumure riguturukaho rikuyakuya ubugingo bwanjye.’ Hari abantu benshi ba kera n’abo muri iki gihe bagaragaje ubutwari bihanganira ibitotezo. Gutekereza kuri abo bantu birushaho kunkomeza.”