Soma ibirimo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Moscow ku itariki ya 1 Mata, bibutse ku nshuro ya 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya hakoreshejwe gari ya moshi

5 MATA 2021
U BURUSIYA

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye I Moscow mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya

Abahamya ba Yehova bagera ku 10 000 bajyanywe muri Siberiya

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye I Moscow mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya

Ku itariki ya 1 Mata 2021, I Moscow habereye ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya. Mu mwaka 1951 ni bwo Abahamya bagera10 000 burijwe gari ya moshi bavuye muri leta esheshatu zahoze zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bajyanwa muri Siberiya. Abantu batandatu, barimo abahanga n’inzobere mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu batanze ibiganiro kandi basubiza ibibazo by’abanyamakuru. Abo bantu basobanuye amateka y’ukuntu Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya kandi bagaragaza ukuntu ibyo bifitanye isano n’ibitotezo birimo bigera ku Bahamya bo mu Burusiya muri iki gihe. Icyo kiganiro cyose cyanyuraga no kuri interineti.

Yaroslav Sivulsky, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo mu Burayi, ababyeyi be na bo bakaba barajyanywe muri Siberiya, yasobanuye mu buryo burambuye ukuntu abajyanwaga muri Siberiya bafatwaga nabi cyane. Sivulsky yaravuze ati: “Twagenzuye inyandiko z’amateka tubona ko Abahamya ba Yehova 9 793 hamwe n’imiryango yabo, bajyanywe muri Siberiya kandi uwo mubare ukubiyemo abapfuye n’abavukiye mu nzira.”

Umuhanga mu birebana n’amadini w’Umurusiya witwa Sergey Ivanenko yavuze ku ruhare leta y’Abasoviyete yagize mu kujyana Abahamya ba Yehova muri Siberiya, anavuga no ku ruhare rw’Uburisiya mu gutoteza Abahamya ba Yehova muri iki gihe. Igihe yasubiragamo ibyabaye, Ivanenko yagaragaje ubutwari bw’Abahamya agira ati: “ Ibikorwa Leta y’u Burusiya yatangiye mu mwaka wa 2017 byo kwibasira Abahamya ba Yehova nta cyo bizageraho. Iyo urebye uko Abahamya ba Yehova bihanganye igihe bajyanwaga muri Siberiya, ukareba n’ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya muri iki gihe biyemeje kuvuganira ukwizera kwabo, ubona ko kugerageza kubabuza gusenga Imana ari ukurushywa n’ubusa. Mbona icyaba kiza ari uko leta y’u Burusiya yakuraho itegeko rica Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu rikanahagarika ibikorwa byabo.”

Umuhanga mu birebana n’amadini wo muri Kazakisitani witwa Artur Artemyev, yanditse ku Bahamya ba Yehova bo muri Kazakhstan mu gitabo kivuga amateka y’abantu n’isesengura ku birebana n’amadini (yasohoye mu mwaka wa 2020), yavuze ko nubwo Abasoviyeti bakoresheje amayeri akomeye cyane, batigeze bakuraho Abahamya ba Yehova cyangwa ngo babace intege mu murimo wabo. Ahubwo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti mu gihugu ke umubare w’Abahamya ba Yehova wariyongereye. Inzobere mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ukorana n’itsinda Helsinki rikorera i Moscow witwa Valery Borschev, yaravuze ati: “Abayobozi bagomba kumenya ko ibitotezo bituma Abahamya ba Yehova bakomera.”

Valentin Gefter, umwe mu nzobere mu bujyanama muri Komisiyo Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Burusiya yavuze ku ngingo igira iti: “u Burusiya bufunga abantu bubaziza umutimanama wabo.” Abahamya bo mu Burusiya bakomeje gufungwa bazira umutimanama wabo, ntibazira poritiki. Yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova nti barwanya leta.” Yakomeje asobanura ko ibyo idini ry’Abahamya ryizera bibashishikariza kutagira aho babogamira muri poritiki. Ibyo bikaba bigaragaza ko abayobozi bafungira Abahamya ubusa babarenganya.

Icyo kiganiro cyashojwe na Aleksandr Verkhovsky. Ni umwe mu bayobozi b’akanama gaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba n’umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta wita ku makuru n’ubugenzuzi. Uwo muryango ushaka kandi ukanabika amakuru ajyanye n’imanza zose z’abaregwa ubutagondwa, hakubiyemo n’iz’Abahamya ba Yehova. Verkhovsky yagaragaje ibyavuye mu bugenzuzi bugaragaza ko u Burusiya butoteza abantu muri iki gihe. “Ese gahunda yo kurwanya Abahamya izahagarara? Icyo ni ikibazo k’ingezi ariko ntidufite igisubizo cyacyo.” Verkhovsky yemeza ko byatinda byatebuka abayobozi b’u Burusiya bazahagarika gutoteza Abahamya ba Yehova. Yatanze ibitekerezo bitandukanye by’icyo abanyamategeko bakora kugira ngo bagire icyo bahindura ku itegeko rikumira ubutagondwa, bityo rirusheho kurinda leta ubutagondwa nyabwo, itagize abantu b’abanyamahoro ibangamira urugero nk’Abahamya.

Abanyamakuru bemerewe kubaza ibibazo abari muri iyo nama ku byo bavuze.

Kuri uwo munsi habaye ikindi kiganiro cy’abashakashatsi cyabereye mu mugi wa Chisinau muri Moludaviya cyari cyateguwe n’ishami ryita ku mateka mu kigo gikora ubushakashatsi kuri siyansi cyo muri Moludaviya, kaminuza ya leta yitwa Alecu Russo iherereye mu mugi wa Balti, na kaminuza ya leta yitwa Bogdan Petriceicu Hasdeu iherereye mu mugi wa Cahul. Hateganyijwe ko ibindi biganiro bizaba ku itariki ya 9 Mata, bikabera muri Ukraine.