Soma ibirimo

Dmitriy Mikhaylov, yafashwe ku itariki ya 29 Gicurasi 2018

18 KAMENA 2019
U BURUSIYA

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagize icyo zivuga ku ifungwa rya Mikhaylov

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagize icyo zivuga ku ifungwa rya Mikhaylov

Abagize itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikirana ibibazo by’ubutabera, zavuze ko kuba u Burusiya bwarafashe kandi bugafunga Umuhamya witwa Dmitriy Mikhaylov ari “ivangura rishingiye ku idini,” kandi ko ibyo yakorewe binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Nanone basabye leta y’u Burusiya kumuhanaguraho ibyaha byose aregwa.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’amapaji 12 izo mpuguke zo mu Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko zakoze, zavuze ko ibikorwa bya Mikhaylov nta we byari bibangamiye na gato. Nanone zaravuze ziti: “Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yaba we cyangwa undi Muhamya wa Yehova uwo ari we wese wo mu Burusiya, yigeze akora ibikorwa by’urugomo cyangwa ngo ashishikarize abandi kubikora.”

Iryo tsinda ry’impuguke ryavuze ko Mikhaylov “afite umudendezo wo kujya mu idini ashaka,” kandi ko “bidakwiriye ko afatwa cyangwa ngo afungwe by’agateganyo.” Ubwo rero, agomba guhabwa amafaranga y’indishyi angana n’igihe yamaze yarateshejwe akazi no kuba yarafunzwe arengana.

Iryo Shami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryavuze ko Mikhaylov atari we wenyine urengana azira imyizerere ye. Ryongeyeho ko “umubare w’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bafatwa, bagafungwa kandi bagafatwa nk’abagizi ba nabi bazira ko umudendezo wabo mu by’idini utubahirizwa, ugenda wiyongera.” Ubwo ni uburenganzira umuntu wese ahabwa n’amategeko mpuzamahanga. Mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, iryo shami ryamaganye akarengane kakorewe Mikhaylov, n’abandi Bahamya bose bahuje ibibazo na we.

Mikhaylov yatangiye kwiga Bibiliya akiri muto, abatizwa mu mwaka wa 1993; icyo gihe yari afite imyaka 16. Mu mwaka wa 2003, yashyingiranywe na Yelena, batangira gukorera Yehova bafatanyije.

Mu mwaka wa 2018, Mikhaylov n’umugore we ni bwo batahuye ko inzego zishinzwe umutekano zari zimaze amezi runaka zumviriza ibyo bavugira kuri terefoni kandi zikabafata videwo. Ku itariki ya 19 Mata 2018, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu ntara ya Ivanovo, mu Burusiya, rwavuze icyo rumurega kandi icyo gihe abaporisi bitwaje intwaro baza gusaka urugo rwe. Nyuma y’ukwezi kumwe, yarafashwe kandi arafungwa, aregwa gutanga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’ubutagondwa. Yamaze amezi atandatu afunzwe by’agateganyo, nyuma aza kurekurwa. Icyakora, mu gihe agikorwaho iperereza, ntiyemerewe kujya aho ashaka hose cyangwa ngo avugane n’abo ashaka bose.

Iryo Shami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, ryasabye abategetsi b’u Burusiya kuriha igisubizo mu mezi atandatu kandi bakavuga niba bararetse kumukurikirana, kumukoraho iperereza, bakaba baramuhaye indishyi z’igihe yamaze yarateshejwe akazi, kandi bakavuga niba abamuhohoteye barakurikiranwe.

Ibyo iryo shami ryavuze byagize akamaro mu rubanza rwa Teymur Akhmedov wo muri Kazakisitani. Mu mwaka wa 2017 yarafunzwe, akandi akatirwa igifungo k’imyaka itanu azira kugeza ku bandi ibyo yizera. Nyuma yo guhetura inkiko zose zo muri icyo gihugu, abavoka be bashyikirije ikirego cye Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Mu nyandiko y’iryo shami yo ku itariki ya 2 Ukwakira 2017, ryavuze ko ibyo abategetsi ba Kazakisitani bakoze bidakwiriye kandi ko Akhmedov akwiriye gufungurwa. Nyuma y’amezi atandatu, Akhmedov yafunguwe ku mbabazi za perezida w’icyo gihugu. Yafunguwe ku itariki ya 4 Mata 2018.

Nubwo tutazi uko u Burusiya buzakira ibyo bwasabwe n’iryo shami, duterwa inkunga n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati: ‘Hahirwa umugabo w’umunyambaraga uhungira’ kuri Yehova. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakurikiranwe n’inkiko, bagakomeza kumwiringira kuko “nta kintu cyiza bazabura.”—Zaburi 34:8, 10.