Soma ibirimo

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zemeje ko abavandimwe na bashiki bafungiwe mu Burusiya bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abo ni: Andrey Magliv, Igor Egozaryan, Ruslan Korolev, Vladimir Kulyasov na Valeriy Rogozin (hejuru, uhereye ibumoso ujya iburyo); Valeriy Shalev, Tatyana Shamsheva, Olga Silayeva, Aleksandr Solovyev na Denis Timoshin (hasi, uhereye ibumoso ujya iburyo)

18 GICURASI 2020
U BURUSIYA

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zamaganye ifungwa ry’Abahamya ba Yehova 18 bo mu Burusiya

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zamaganye ifungwa ry’Abahamya ba Yehova 18 bo mu Burusiya

Abagize itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye basohoye inyandiko y’amapaji 15, ivuga uko u Burusiya bwarenze ku mategeko mpuzamahanga bugafunga Abahamya ba Yehova 18 bo mu migi itandukanye kuva muri Gicurasi 2018 kugera muri Nyakanga 2019. Izo mpuguke zisaba ko abo Bahamya barekurwa nta yandi mananiza.

Kopi ya mbere y’iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 15 Gicurasi 2020. Biteganyijwe ko indi kopi yayo izashyirwa ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye vuba aha.

Kuva mu mwaka ushize, ni inshuro ya gatatu izo mpuguke zo mu Ishami Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, zisaba ko Abahamya bagenzi bacu barenganurwa. Muri iyo nyandiko, iryo shami ryamaganye ibikorwa u Burusiya bukorera Abahamya ba Yehova.

Iryo shami ryavuze ko bitari ngombwa ko abaporisi b’u Burusiya bakoresha imbaraga nyinshi bigeze aho, igihe bafataga abo Bahamya ba Yehova. Nanone ryongeyeho ko nta Muhamya n’umwe wagombaga gufatwa ngo afungwe kandi ko nta n’ukwiriye gufungwa mu gihe kiri imbere.

Izo mpuguke zavuze ko nta kintu kigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa. Nanone zavuze ko nta kindi bazira, uretse gusenga Imana yabo mu mahoro.

Uretse n’ibyo kandi, izo mpuguke zanenze uburyo Abahamya ba Yehova baburanishwa. Urugero, igihe abagore babiri b’Abahamya baburanishwaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bari bafungiraniwe mu tuzu tw’ibyuma. Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko “igihe cyose umuntu atarahamwa n’icyaha, aba ari umwere.” Ibyo bivuze ko abo bashiki bacu batagombaga kuza kuburanishwa bambaye amapingu nk’aho byamaze kwemezwa ko ari abagizi ba nabi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye risaba ko abo Bahamya 18 bahanagurwaho ibyaha kandi bagahabwa indishyi z’akababaro nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya. Nanone iryo shami ryasabye u Burusiya gukora iperereza ryitondewe, bukamenya impamvu zatumye habaho ako karengane, kandi zigafata ingamba zo guhana abarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova.

Iyo nyandiko yanditswe n’impuguke ivuga ko umubare w’aba Bahamya 18 “ari muto ugereranyije n’abandi bagiye bafatwa, bagafungwa, bagashinjwa ubugizi bwa nabi bitewe gusa n’imyizerere yabo,” kandi ari uburenganzira bahabwa n’amategeko mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono. Nubwo iyo nyandiko y’izo mpuguke yibanze kuri abo Bahamya 18, ibyo zavuze “bireba n’abandi bantu bahuje ikibazo.”

Nubwo ibyo izo mpuguke zasabye bishobora kudatuma abo bavandimwe na bashiki bacu bafungurwa, twizeye ko hashobora kugira igihinduka. Dutegereje icyo u Burusiya buzabivugaho. Hagati aho, mu gihe Abahamya bagenzi bacu bo mu Burusiya bakomeje gutotezwa, twe tuzi ko Data wo mu ijuru Yehova, azakomeza kubabera isoko y’ibyishimo n’amahoro.—Abaroma 15:13.