15 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA
Ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka ba kera zitera inkunga abavandimwe bo mu Burusiya batotezwa
Umuvandimwe Oleg Danilov na Vladimir Ermolaev Jr., ni bamwe mu Bahamya ba Yehova benshi bo mu Burusiya bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova mu bitotezo. Abo Bahamya bavuga ko baterwa inkunga n’ingero z’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cyashize bagaragaje ukwizera n’ubutwari.
OLEG DANILOV
Fyodor na Yekaterina Rigel, Sekuru na Nyirakuru ba Oleg babaye Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1958. Igihe leta y’Uburusiya yatotezaga Abahamya ba Yehova abayobozi basatse urugo rwa Fyodor, bafatira ibintu bye kandi bamuca amande. Nubwo byari bimeze bityo ariko Fyodor yakomeje gufasha umuryango we gukorera Yehova.
Abana ba Fyodor na Yekaterina, ari bo Alfred na Ella (nyina wa Oleg), bahanganye n’ibitotezo kuva bakiri bato. Nabo bakomeje kugira ukwizera gukomeye kandi babera Yehova indahemuka. Igihe basabaga Alfred kujya mu gisirikare ariko akabyanga yamaze imyaka itatu muri gereza.
Kimwe na se wabo Alfred, Oleg Danilov azamara imyaka itatu afunzwe azira ukwizera kwe. Amaze igihe atari kumwe n’umugore we Nataliya n’abahungu be babiri, Ilya na Nikita kubera ko yafunzwe kuva muri Werurwe 2021. Abagize umuryango wa Danilov biringira ko Yehova azabafasha bakihangana nk’uko yafashije sekuru, nyirakuru na se wabo wa Oleg.
Oleg yaravuze ati: “Nkunda gutekereza kuri bene wacu n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bakomeje kwihangana no kugira ibyishimo.” Yakomeje agira ati: “Icyo ni ikimenyetso ntakuka kigaragaza ko umwuka wa Yehova ari imbaraga zikomeye. Nemera ntashidikanya ko nge n’umuryango wange, tuzakomeza kwihangana no kugira ibyishimo.”
VLADIMIR ERMOLAEV JR.
Nyirakuru wa Vladimir Jr. witwa Anna Ermolaeva yamenye ukuri mu mwaka wa 1953, yari atuye mu mudugudu wa Serebrovo, mu gace ka Irkutsk. Anna ni we wabaye Umuhamya wa mbere uvuka muri uwo mudugudu. Abaturanyi be na nyina baramurwanyije cyane kandi nyina ntiyongeye kumuvugisha.
Igihe abayobozi bamenyaga ko Anna asigaye abwiriza, bamubwiye ko ibyo yakoraga biteje akaga umuhungu we Vladimir, Sr maze bamukangisha ko bazamutandukanya na we.
Abavandimwe na bashiki bacu babaga mu itorero rimwe na Anna banditse ibaruwa bemeza ko ari umubyeyi mwiza. Umuvandimwe yajyanye iyo baruwa i Moscow ayiha umuyobozi witwaga Nikita Khrushchev. Mu buryo butari bwitezwe, Khrushchev yasabye ko icyo kibazo gikurikiranwa. Abayobozi baretse gukurikirana Anna kandi ntibatwaye umuhungu we.
Nanone Anna yari afite umukobwa witwa Nadezhda. Mu mwaka wa 1970, Nadezhda yagiye mu bitaro kubera ko yari arwaye igifu. Abaganga bahise bamubaga batabanje gusuzuma neza uburwayi afite. Igihe barimo kumubaga, abaganga bavuze ko bagomba gutera Nadezhda amaraso. We na nyina banze ko bamutera amaraso kubera ko binyuranye n’ibyo bizera. Abaganga birengagije ibyifuzo byabo maze batera Nadezhda amaraso adahuye na ye. Ikibabaje, nuko yapfuye hashize igihe gito. Kugira ngo bahishe amakosa abaganga bakoze, abayobozi banditse mu kinyamakuru gisomwa cyane bashinja ibinyoma Anna, bavuga ko “yatanze umwana we ho igitambo.”
Ibyo bintu bibabaje byababayeho byagize ingaruka ku mugabo we witwa Valentin. Buri gihe yemereraga Anna kwigisha abana babo ibirebana n’amahame yo muri Bibiliya ariko we ntiyigeze yemera kuyiga. Igihe Valentin yabonaga ukuntu Abahamya bafashije umuryango we muri ibyo bihe bikomeye banyuzemo, na we yemeye kwiga Bibiliya maze aba Umuhamya wa Yehova.
Anna na Valentin bakomeje gutoza umuhungu wabo Vladimir Sr. gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Amaze gukura yashakanye na mushiki wacu wizerwa witwa Lyubov. Vladimir na Lyubov nabo bigishije umuhungu wabo Vladimir Jr. gukunda Imana no gukurikiza amahame yo muri Bibiliya.
Muri Gashyantare 2020, abayobozi bagabye igitero mu rugo rwa Vladimir Jr. n’umugore we Valeriya. Icyo gihe Vladimir Jr. yarafashwe, arafungwa nyuma yaho amara hafi amezi abiri afungishijwe ijisho. Yashinjwe gutegura ibikorwa by’umuryango wabuzanyijwe. Ubu ategereje umwanzuro urukiko ruzamufatira. Naramuka ahamwe n’icyaha ashobora kuzakatirwa imyaka 15 y’igifungo. Aho kugira ngo Vladimir Jr. yibande cyane ku gihano ashobora guhabwa, atekereza ku rugero rwiza rw’ubudahemuka yahawe n’ababyeyi be, sekuru na nyirakuru kugira ngo na we azabe indahemuka.
Vladimir Jr. yaravuze ati: “Ni byiza ko tubabazwa tuzira izina rya Data wo mu ijuru. Ababyeyi bange, sogokuru na nyogokuru bihanganiye ibigeragezo bikomeye kandi bakomeza kuba indahemuka. Nange ngomba kubigenza ntyo nkabigana.”
Kimwe na Oleg na Vladimir Jr. abenshi mu Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya bishimira umurage w’agaciro kenshi wo mu buryo bw’umwuka bahawe na bene wabo babaye indahemuka kuri Yehova. Mureke twese dukomeze gutekereza ku ngero z’abagaragu ba Yehova bihanganiye ibitotezo mu bihe byashize n’abatotezwa muri iki gihe kandi ‘twigane ukwizera kwabo.’—Abaheburayo 13:7.