Soma ibirimo

Urukiko rwo mu mugi wa Oryol

11 KAMENA 2019
U BURUSIYA

Inyandiko igaragaza uko Dennis Christensen yireguye ku itariki ya 16 Gicurasi 2019

Inyandiko igaragaza uko Dennis Christensen yireguye ku itariki ya 16 Gicurasi 2019

Ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2019, igihe urukiko rwumvaga ubujurire bwa Dennis, yamaze hafi isaha yose yiregura. Aya ni amagambo yavugiye mu rukiko (yahinduwe avanywe mu Kirusiya):

Kera cyane, hari umuntu mubi wigeze kuvuga ati: ‘Uko ikinyoma gisubirwamo kenshi, kigera aho kikaba ukuri;’ mu yandi magambo, iyo usubiyemo ikinyoma kenshi, abantu bagera aho bakagira ngo ni ukuri. Icyo kinyoma abantu benshi bakunda kwitiranya n’ukuri, ni cyo giteza ibibazo kandi kikagira ingaruka ku bantu benshi b’inzirakarengane.

Ibyo byose byatangiye kera; kandi birumvikana ko abantu bajijutse bo muri iki kinyejana cya 21 bagombye kuba baravanye amasomo ku byabaye.

Ariko biragaragara ko nta masomo babikuyemo. Ubwo buryo bwo gusubiramo ikinyoma ni na bwo bwakoreshejwe mu rubanza rwange n’urw’abandi Bahamya bo mu Burusiya. Kandi icyo kinyoma cyateje ibibazo byinshi abantu b’inzirakarengane.

Muri uru rubanza, narezwe ikinyoma kivuga ko nakomeje gukorana n’umuryango uhagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko wo mu mugi wa Oryol, kandi uwo muryango ukaba warahamijwe ibikorwa by’ubutagondwa n’urukiko, none ngo nkaba narakoranaga na wo rwihishwa.

Igihe cyose uru rubanza rumaze, icyo kinyoma cyakomeje gusubirwamo kenshi, ariko nta gihamya yigeze itangwa. Navuga ko bakoze uko bashoboye kugira ngo icyo kinyoma bakigire ukuri.

Mvugishije ukuri, sinigeze nkorana n’uwo muryango washinjwe ibikorwa by’ubutagondwa.

Simpakana ko ndi Umuhamya wa Yehova. Ge n’inshuti zange, twagiraga amateraniro yo mu rwego rw’idini, tugateranira mu matsinda atandukanye adafite aho ahuriye n’uwo Muryango Uhagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko wo mu mugi wa Oryol. Kuba twaragiraga ayo materaniro, byari bihuje n’amategeko; bihuje n’ibivugwa mu Ngingo ya 28 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya.

Sinigeze nkomeza ibikorwa by’umuryango waciwe wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Oryol, kandi nta tegeko na rimwe ry’u Burusiya nigeze nica. Nta gikorwa na kimwe cy’ubutagondwa nigeze nkora.

Hari abantu benshi bambajije bati: “Kuki Abahamya ba Yehova baregwa ubutagondwa kandi basanzwe ari abanyamahoro? None se ubwo butagondwa ni ubuhe?” Nange ndabasubiza nti: “Simbizi.”

Abahamya ba Yehova bakunda bagenzi babo nk’uko bikunda. Bihatira gukora ibintu bifitiye akamaro rubanda muri rusange. Ni abantu b’inyangamugayo bumvira amategeko kandi batanga imisoro uko bikwiriye. Ni ikihe kibi bakoze ku buryo cyakwitwa ubutagondwa? Nange nta cyo nzi, kandi mu gihe cyose uru rubanza rumaze, nabuze umuntu n’umwe wansubiza icyo kibazo.

Nkurikiranyweho gukomeza ibikorwa by’umuryango wahamijwe n’urukiko ibikorwa by’ubutagondwa, wari ugizwe n’abantu bagera ku icumi. None se ni ryari nakomeje ibikorwa by’uwo muryango utemewe n’amategeko, kandi se nabikomeje nte? Ni ikihe gikorwa cy’ubutagondwa nakoze?

Kuva uru rubanza rwatangira, sindabona igisubizo cy’ibyo bibazo. Muzi impamvu ntabona igisubizo? Ni ukubera ko bahora basubiramo icyo kinyoma kenshi, kugira ngo gikunde kibe ukuri.

Hano mu Burusiya, hari abagerageza kumvisha abantu ko Abahamya ba Yehova b’abanyamahoro ari intagondwa, ariko ibyo si ukuri, nta shingiro bifite na mba. Abahamya ba Yehova si intagondwa. Dore impamvu:

Icya mbere, Abahamya ba Yehova ntibajya mu gisirikare kandi ntibivanga mu bikorwa by’urugomo. Mu ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova bo mu Budage bemeye guhara amagara yabo, kubera ko bangaga kujya mu gisirikare. Ntibigeze bajya ku rugamba ngo bahangane n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti baratotejwe cyane kandi bashinjwa ko barwanyaga ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Icyakora ntibigeze banga ababatotezaga.

Ubu Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bunze ubumwe, kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye n’amoko atandukanye. Babana mu mahoro. Ibyo bigaragaza ko nubwo batandukanye, abantu bashobora kwirengagiza ibibatandukanya, bakunga ubumwe.

Icya kabiri, nta handi hantu na hamwe ku isi Abahamya ba Yehova baregwa ubutagondwa uretse mu Burusiya. Ubu Abahamya ba Yehova bakorera mu bihugu bisaga 200 byo hirya no hino ku si mu bwisanzure. Birazwi ko Abahamya ba Yehova ari abanyamahoro badafite aho bahuriye n’ubutagondwa.

Inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya, urugero nk’izibasaba kugaragaza imico myiza, nk’urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, kugwa neza, kwizera, [kwitonda] no kumenya kwifata.

Muri Bibiliya iyo mico yitwa “imbuto z’umwuka,” kandi iyo mico nta cyo ibangamiyeho rubanda. Iyo mico nta ho ihuriye n’ubutagondwa. Ahubwo, ifitiye abantu bose akamaro.

Icya gatatu, inzobere mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya, zamaganye uburyo icyo gihugu gikoresha iryo tegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, kikibasira Abahamya ba Yehova. Abenshi muri izo nzobere bavuze ko ibyo bikorwa bikoza isoni leta y’u Burusiya, ivuga ko igendera kuri demokarasi kandi ikurikiza amategeko. Iyo Abahamya ba Yehova baza kugaragaraho ikintu na kimwe cy’ubutagondwa, izo nzobere ntizari kuvuga zityo.

Icya kane, ibindi bihugu na byo byamaganye uburyo iki gihugu gikoresha iryo tegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, kigamije kurenganya Abahamya ba Yehova. Inteko Ishinga Amategeko y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi yasabye abayobozi b’u Burusiya kureka gukoresha nabi iryo tegeko bagamije gushinja Abahamya ibyaha. Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yagaragaje kenshi ko ihangayikishijwe n’uburyo u Burusiya bukoresha itegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa bugahutaza Abahamya ba Yehova b’abanyamahoro kandi b’inzirakarengane.

Yesu yari yarahaye abigishwa be umuburo ugira uti: “Niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yohana 15:20). a Ariko kandi, yahamijwe ibyaha kandi yicwa ashinjwe ibinyoma, bamwita intagondwa bamubeshyera.

Icyakora ubu ntituri mu kinyejana cya mbere cyangwa mu myaka 500 ishize. Ubu turi mu kinyejana cya 21, aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umudendezo wo kujya mu idini umuntu ashaka, bugomba kubahirizwa kuri buri wese.

Ese koko birakwiriye ko umuntu abuzwa gusenga kandi agafungwa ari cyo azira? Nge numva bidakwiriye rwose. Ibyo byagombye kuba mu bihugu biyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu; si mu bihugu bigendera kuri demokarasi kandi bikurikiza amategeko, nibwira ko u Burusiya bwagombye kuba buri muri ibyo bihugu, cyangwa burimo bugerageza kuba muri ibyo bihugu!

Muri uru rubanza, numvise hari abavuga ko iyo umuntu yemera kandi akavuga ku mugaragaro ko ari mu idini ry’ukuri, aba agaragaje ubutagondwa. Ibyo numva bidahuje n’ubwenge, kuko umuntu wese uri mu idini yumva ko ari mu idini ry’ukuri. None se ubwo byaba bimaze iki gukomeza kuba muri iryo dini kandi atemera ko ari iry’ukuri?

Niba ibyo ari byo bashingiraho bavuga ko umuntu ari intagondwa, ubwo Yesu na we yaba yari intagondwa. Yesu yabwiye Pontiyo Pilato ati: “Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri. Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri yumva ijwi ryanjye.”—Yohana 18:37.

Ibyo bigaragaza ko ukuri kuboneka muri Bibiliya. Yesu yabwirije kandi yigisha ukuri abigishwa be. Yasobanuye ukuri icyo ari cyo. Yavuze ukuri ku byerekeye amasezerano y’Imana. Nanone, yagaragaje ko Yesu, “umwana wa Dawidi,” afite uruhare mu mugambi w’Imana; yari kuba Umutambyi Mukuru n’Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Yesu yasobanuye ko intego y’ibanze yatumye aza ku isi kandi akahakurira, ari iyo gutangaza ukuri k’Ubwami bw’Imana. None se tuvuge ko abantu babona ko Yesu yari intagondwa bitewe n’uko yabwirizaga ukuri?

Abahamya ba Yehova bagera ikirenge mu ke kandi babwiriza ukuri, kuvugwa muri Bibiliya, kuvuga ko Ubwami bw’Imana ari wo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu. Ibyo bize mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, babigeza ku bantu bose.

Yesu yigeze kuvuga mu isengesho ati: “Ubereshe ukuri; ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Ubwo rero, birakwiriye ko abantu bose biga ukuri ko muri Bibiliya. Kubagirira akamaro kandi nta ho guhuriye n’ubutagondwa.

Abahamya ba Yehova si bo bonyine bemera ko Bibiliya ari ukuri. Umuhanga mu bya siyansi wo mu Burusiya witwa Mikhail Lomonosov yaravuze ati: “Umuremyi yahaye abantu ibitabo bibiri. Kimwe muri ibyo bitabo kigaragaza imbaraga ze, na ho ikindi kikagaragaza ibyo ashaka ko abantu bakora. Igitabo cya mbere ni iyi si yaremye . . . Igitabo cya kabiri ni Ibyanditswe byera.”

Nta gushidikanya ko Lomonosov yasuzumye Ibyanditswe byera abyitondeye, kandi ibyo yavuze ni ukuri. Iyo twitegereje ibyo Imana yaremye bituma tuyimenya. Ariko iyo dusomye Ijambo ryayo, tukaryiga kandi tugasuzuma icyo rivuga, turushaho kuyimenya.

Bibiliya igira iti: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha . . . guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Umurimo mwiza wose!

Mu materaniro, ayo nange najyagamo kandi nkayifatanyamo, kandi akayoborwa n’itsinda ryo mu rwego rw’idini ridafite aho rihuriye n’umuryango uhagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko mu mugi wa Oryol, twabaga twiga uko twakorera ibyiza abandi.

Muri videwo ebyiri zigaragaza amateraniro yacu yabaye ku itariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare 2017, zerekanwe mu rukiko, nta kintu na kimwe cy’ubutagondwa cyagaragayemo. Twunguranaga ibitekerezo ku magambo yo muri Bibiliya afitiye akamaro abantu bose. Twari duteranye mu mahoro kandi twishimye, kandi ibyo ni byo biranga amateraniro y’Abahamya ba Yehova.

Ibyo twigiraga muri ayo materaniro nta cyo bitwaye. Ahubwo bifasha abantu kandi bikabahumuriza. Mu gihe umuntu yapfushije, ashobora kubona amagambo amuhumuriza agira ati: “Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.”—1 Abakorinto 15:26.

Nta wudatinya urupfu, ariko ku Mana nta cyo ruvuze. Yatanze isezerano muri Yesaya 25:8, rigira riti: “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yesaya 25:8).

Bizaba bishimishije rwose! Ntituzongera kubona abantu bagiye gushyingura cyangwa amarimbi. Imana nisohoza iryo sezerano rihebuje, kuririra abacu bizasimburwa n’amarira y’ibyishimo. Agahinda katewe no gupfusha kazaba inkuru ishaje.

Iryo sezerano riranshimisha cyane kuko napfushije abantu benshi. Igihe nari mfunzwe, hari umuntu w’inshuti yange magara wapfuye. Uwo ni nyogokuru witwaga Helga Margrethe Christensen.

Ni we muntu wa mbere wize Bibiliya mu muryango wacu, maze aba Umuhamya wa Yehova. Yabanje kwigisha data Bibiliya, nange aza kunyigisha. Abantu benshi bari bamuzi, baba abaturanyi, abo bakoranaga ndetse na bene wacu, baramukundaga kandi bakamwubaha.

Yakundaga abantu kandi akabubaha atitaye ku idini ryabo, igihugu bakomokamo cyangwa ibara ry’uruhu. Yageragezaga gufasha buri wese kandi akagirira neza abaturanyi. Birashoboka ko na we hari abashobora kumwita intagondwa. Icyakora abantu batekereza neza bo ntibabikora.

Ntegerezanyije amatsiko igihe Imana izamuzura tukongera kubonana. Ikibabaje ni uko ntabonye uko njya kumushyingura. Sinabonye uko njya guhumuriza abagize umuryango wange muri ibyo bihe bikomeye banyuzemo, kubera ko nari mfunzwe nzira ibi birego bidafite ishingiro.

Ibyiringiro bivugwa muri Bibiliya by’uko hazabaho umuzuko, birampumuriza kandi binyizeza ko nzongera kumubona mu isi nshya, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Niba ibyo niringiye bimfasha kandi bikampumuriza, nemera ntashidikanya ko bishobora gufasha n’abandi kandi bikabahumuriza.

Indi nyigisho yo muri Bibiliya twigaga muri ya materaniro, ni ivuga ko isi izahinduka paradizo, ko hazabaho ibyokurya bihagije, abantu bakagira amahoro, nta muntu urwaye nk’uko bivugwa muri Yesaya 33:24, hagira hati: “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ Abazaba batuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.”

None se kubwira abandi ayo masezerano yo muri Bibiliya hari icyo bitwaye? Ahubwo ayo masezerano ashobora kubahumuriza kandi agatuma bagira ibyishimo. Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”—Luka 11:28.

Buri wese afite uburenganzira bwo kwemera ayo masezerano cyangwa ntayemere. Imana nta we ihatira kuyikorera. Muri Yeremiya 29:11 haravuga ngo: “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”

Twese Imana itwifuriza kugira ubuzima bwiza, no kuba inshuti zayo. Abahamya ba Yehova basaba abantu guhitamo ubwo buzima, bakaba inshuti z’Imana kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka. Ubwo rero, ibyo nta ho bihuriye n’ubutagondwa. None se ibikorwa by’ubutagondwa nakoze ni ibihe, ku buryo nahanishwa gufungwa imyaka itandatu?

Sinigeze mba umugizi wa nabi cyangwa intagondwa. Abaturanyi bange, abaporisi b’aho ntuye n’abayobozi ba gereza bamvuga neza. Ibyo bituma nongera kubaza cya kibazo kivuga ngo: “Ibikorwa by’ubutagondwa nakoze ni ibihe, ku buryo nahanishwa gufungwa imyaka itandatu?”

Sinsobanukiwe impamvu mfunzwe kandi no mu myaka ibiri ishize, sinigeze mbasha kubisobanukirwa. Icyakora nizeye ko abagize Urukiko rw’Ubujurire baza kunsubiza ibyo bibazo, kuko inkiko z’ibanze zitigeze zibinsubiza.

Nk’uko nigeze kubivuga, ubu turi mu kinyejana cya 21, si nko mu myaka 500 ishize. Muri iki gihe abantu bafite ubumenyi bwinshi kurusha abo muri icyo gihe. Icyakora birababaje kubona u Burusiya bwongera gutoteza abantu bubahora imyizerere yabo, kandi bukabakorera ibikorwa by’iyicarubozo.

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2019, abashinzwe iperereza bo mu mugi wa Surgut, bakoreye ibikorwa by’iyicarubozo Abahamya barindwi, igihe bashakaga kubemeza ibyaha batakoze. Abo bahamya bavukijwe umudendezo bahabwa n’Ingingo ya 51 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, ivuga ko nta muntu ugomba kwishinja icyaha cyangwa ngo agishinje abagize umuryango we, kandi iyo ngingo yagombye kubahirizwa ku bantu bose.

Babategetse gupfukama, bakamanika amaboko, barabakubita, babatesha agaciro kubera imyizerere yabo; hanyuma babambika ibintu mu mutwe bibabuza guhumeka, bababohera amaboko inyuma, maze bababoha n’amaguru. Nanone butse inabi abo Bahamya kandi babahatira kugira ibyo bababwira. Kubera ko batashoboraga guhumeka, bamwe bataye ubwenge ku buryo bari hafi yo gupfa. Hanyuma babamennyeho amazi, kandi babafatisha amashanyarazi.

Ibyo byose byagenzuwe n’inzobere, ariko ikibabaje ni uko nta n’umwe mu bashinzwe iperereza wigeze akurikiranwaho ibikorwa by’urugomo. Abategetsi birengagije ibyo bikorwa by’agahomamunwa abo Bahamya bari bakorewe, bavuga ko ari bo babyiteje. Ibyo biteye isoni rwose kandi ni ikinyoma cyambaye ubusa!

Ibyo abo bantu bakoze bitesha agaciro u Burusiya, ariko niringiye ko bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Abo Bahamya bakorewe ibikorwa bibi rwose! Ibyo bikorwa bya kinyamaswa bimeze nk’ibyo Hitireli na Staline bakoze. Nizeye ko ibyo bakoze byari ukwibeshya kandi ko bitazongera.

Umwanzuro w’urukiko ugira uti: “Gukomeza ibikorwa byo mu rwego rw’idini rikorana n’umuryango washeshwe n’urukiko kubera ko uregwa ibikorwa by’ubutagondwa, ubwabyo ni icyaha, kandi gihanwa n’amategeko.” Kandi rwose ibyo birumvikana. Ariko se ibyo bihuriye he n’ibyo ndegwa?

Ibyo ntaho bihuriye n’ibyo ndegwa rwose! Sinigeze nkorana n’uwo muryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa. Sinigeze nkomeza gukorana n’uwo muryango waciwe.

Ibyo nakoraga bifitanye isano n’uko ndi Umukristo, kandi idini ndimo ntaho rihuriye n’umuryango urihagarariye mu rwego rw’amategeko wo mu mugi wa Oryol ushinjwa ubutagondwa. Ibyo nakoraga byose byemewe n’itegeko ryo mu Ngingo ya 28 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya.

Sinumva ukuntu bavuga ko nakomeje ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa mu mugi wa Oryol. Kimwe mu biganiro nagiranye n’inshuti yange kuri terefoni, cyumviswe no mu rukiko, nabwiye iyo nshuti yange nti: “Turi idini. Ntaho duhuriye n’uwo muryango wo mu rwego rw’amategeko ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa cyangwa ibiro bikuru.”

Urukiko rwirengagije ibyo, ahubwo rwifashisha ubuhamya bw’ikinyoma bwatanzwe n’umukozi w’urwego rushinzwe umutekano, wiyise A. P. Yermolov. Urukiko nirubigenzura, ruzasanga uwo muntu wiyise A. P. Yermolov, mu by’ukuri yitwa Oleg Gennadyevich Kurdyumov.

Oleg Kurdyumov yatangiye abwira ushinzwe iperereza ko ibyo abazwa nta cyo abiziho, kandi hagendewe ku Ngingo ya 51 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, yanga kurahirira ubuhamya yari agiye gutanga. Umunsi wakurikiyeho, yatanze ubundi buhamya ariko noneho aza yiyita A. P. Yermolov. Nyuma yaho yakomeje gutanga ubundi buhamya agendeye kuri iryo zina yiyise.

Igihe twari mu rukiko, herekanwe videwo ebyiri zigaragaza amateraniro yacu yo ku itariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare 2017. Ayo materaniro ntaho yari ahuriye n’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa, kandi byaragaragaye ko Oleg Kurdyumov ari we wafashe izo videwo rwihishwa. Byari bishekeje kubona ukuntu ari we wari ufite iyo kamera! Uko kamera yagendaga yimuka, na we yarimukaga, kandi hari umuntu wamwegereye maze twumva aravuze ngo: “Bite! Nitwa Oleg.”

Ibyo bigaragaza ko yari intasi ya leta kandi ko yafataga videwo y’amateraniro yacu rwihishwa. Nyuma yaho yaje gukoresha izina rye bwite ahakana ko ibyo bintu nta byo azi. Ku munsi wakurikiyeho, yiyise irindi zina kandi abeshya urukiko. Nyuma yaho igihe yari mu rukiko, asubiramo ibyo binyoma. Ibyo ni ibintu koko!

Ubusanzwe amategeko ntiyemera ko abakozi b’urwego rushinzwe umutekano, batanga ubuhamya mu rukiko bakoresheje umwirondoro utari wo. Ikibabaje ni uko ari umushinjacya, ibiro by’ubushinjacyaha n’umucamanza, bose babyirengagije bakamwemerera gutanga ubuhamya bwuzuye ibinyoma. None ibyo binyoma ni byo barimo bagenderaho banshinja. Nge siniyumvisha ukuntu umucamanza ashobora kwemera ibintu nk’ibi.

Nanone sinumva ukuntu umushinjacyaha yakwemera ibintu nk’ibi. Ni bo bagombye kureba ko amategeko y’u Burusiya yubahirizwa, none barabyirengagije.

Ndasaba ko urukiko rwanyumva neza. Nta cyo mfa n’abo bantu. Ni abantu beza, ndetse nifuza ko twaba inshuti, tugasangira kandi tugasabana kandi tugasubiramo ibi bintu birimo biba. Icyakora mbabazwa n’ukuntu badakora akazi bashinzwe, ahubwo bakica amategeko nkana, ndetse bagakora n’ibirenze ibyo.

Uko bigaragara, abacamanza bo mu rukiko rw’ibanze bakoresheje umuntu wiyise Umuhamya, ariko mu by’ukuri ari umukozi b’urwego rushinzwe umutekano. Kubera ko ari umuntu utagira umutimanama umuhana, yagoretse ukuri kandi atanga ibimenyetso by’ibinyoma, kugira ngo urukiko rumpamye ibyaha.

Uwo mutangabuhamya si umuntu wo kwiringirwa kandi ibyo yavuze ni ibinyoma. Ntibikwiriye ko urukiko rugendera kuri ibyo binyoma ngo umuntu w’inzirakarengane afungwe.

Mu gihe kigera hafi ku myaka ibiri, ubwo naburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nakomeje gusaba ko nafungurwa ngasubira mu buzima busanzwe. Kandi n’ubu ni byo nsaba.

Ku birebana n’ifungwa ryange, ge mbona ko icyo bashaka atari ukuntandukanya n’abantu no kumpamya ibyaha gusa. Ahubwo mbona icyo bashaka ari uguhisha rubanda ibirimo biba muri uru rubanza.

Kuba nkomeje gufungwa ntibihuje n’amategeko kandi ni agahomamunwa. Icyo bashaka ni ukumvutsa uburyo bwo kwiregura no kugira ngo ibitangazamakuru bitamenya ibirimo bimbaho. Icyakora nzi neza ko igihe kizagera nkabona umudendezo wo kuvuga.

Ndashaka ko mumfungura nkongera kugira umudendezo, nkaba muri uyu mugi mfite amahoro n’ituze ndi kumwe n’umugore wange Irina. Ubu hagiye gushira imyaka ibiri ntakora icyo nifuza, abandi ari bo bampitiramo uko mbaho.

Urwego rushinzwe umutekano rwaramparabitse bikabije. Bahimbye inyandiko n’ibindi byakozwe n’impuguke kandi bakoresha abatangabuhamya bavuga ibinyoma kugira ngo banshinje ibinyoma mu rukiko.

Ibyo byose babikoreye kugira ngo abantu batekereze ko umuntu w’Umukristo nkange kandi w’umunyamahoro, ari intagondwa kandi ko mbangamiye abandi n’umutekano w’igihugu cy’u Burusiya. Ibyo birego ni ibinyoma rwose!

Birababaje kubona ukuntu urukiko rwashyigikiye ibyo birego maze rukirengagiza ukuri. Nyakubahwa mucamanza, ndabasaba gukurikiza ubutabera kandi mugaharanira ukuri. Ndabasaba kumfungura.

Nk’uko nabivugiye mu rukiko mu mezi atatu ashize, “umwanzuro w’urukiko nakwemera ni umwe, ni uko nahanagurwaho ibyaha, nkarekurwa kandi ngahabwa indishyi z’akababaro. Ibitari ibyo sinzabyemera!” Kandi na n’ubu ni uko mbibona.

Undi mwanzuro utari uwo waba adahuje n’ubutabera kandi nazawujuririra mu Rukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rw’i Strasbourg. Aho ni ho nzatsindira uru rubanza.

Nimara gutsinda uru rubanza mu Rukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, abatuye isi yose ndetse n’abategetsi bakuru b’u Burusiya, harimo na perezida w’u Burusiya Vladimir Vladimirovich Putin, bazatungurwa kandi bibaze ukuntu urukiko rw’umugi wa Oryol rwirengagije ukuri kumvikana, kubera ko ibirego bandega ari ibinyoma bagiye basubiramo inshuro nyinsi, bagira ngo bumvishe abantu ko ari ukuri.

Ese koko birakwiriye ko nkora ibyo byose ngo nkunde ndenganurwe? Uru rukiko nirubona ko nkwiriye gukomeza kuburana, nishimiye kubwira abari aha n’abandi bakurikiranye uru rubanza ko niteguye kuburana!

Sinzigera ncika intege kuko nzi ko ndi umwere kandi ko mvugisha ukuri. Nta bwoba mfite bwo gufungwa, nubwo nzi ko naba ndengana.

Simfite ubwoba kandi simpangayitse. Mfite amahoro yo mu mutima n’umutuzo. Yehova Imana yange ntazigera antererana, kandi ndimo ndabona aya magambo meza asohora:

Mana, ntukiranirwa,

Wibuka uko nagukunze.

Undi hafi iteka;

Yehova ndi kumwe nawe.

Yehova ni we Mana imfasha

kandi ikandinda.

Mana yanjye, ncuti yanjye, uri Data.

Murakoze kuntega amatwi.

a Imirongo y’Ibyanditswe Dennis yakoresheje, ni iyo muri Bibiliya yo mu Kirusiya. Icyakora bitewe n’abo iyi ngingo igenewe, imirongo yose yavanywe muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya.