Soma ibirimo

Urukiko rw’akarere ka Oryol

11 KAMENA 2019
U BURUSIYA

Inyandiko igaragaza uko Dennis Christensen yireguye ku itariki ya 23 Gicurasi

Inyandiko igaragaza uko Dennis Christensen yireguye ku itariki ya 23 Gicurasi

Ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, igihe urukiko rwumvaga ubujurire bwa Dennis, yaboneyeho uburyo bwo kwisobanura bwa nyuma. Aya ni amagambo yavugiye mu rukiko (yahinduwe avanywe mu Kirusiya):

Ndagira ngo nshimire by’umwihariko abantu bose banshyigikiye kuva urubanza rwange rwatangira, ubu hakaba hashize imyaka ibiri.

Mbere na mbere ndashimira umugore wange Irina, utarahwemye kumfasha no kunshyigikira kuva uru rubanza rwatangira. Yanyitayeho, akanzanira imyenda, ibyokurya, imiti n’ibindi bintu nabaga nkeneye muri gereza. Yaransuraga akantera inkunga, akamfasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, kandi buri munsi yaranyandikiraga.

Mugore wange nkunda cyane, ndagira ngo nkubwire ko ukwizera kwawe gukomeye, kwihangana, gutuza, urukundo unkunda n’urwo ukunda ukuri, no kuba urangwa n’ikizere byambereye urugero rwiza. Ndagukunda kandi untera ishema.

Nanone ndashimira umuryango wange uri muri Danimarike, cyanecyane papa ugeze mu za bukuru hamwe na mushiki wange. Ndabakumbuye cyane! Ndabakunda kandi ndabashimira ibyiza byose mwankoreye. Igihe cyose maze muri gereza, mwakomeje kunyandikira kandi muranterefona. Nanone nizeye ko muzakomeza kunshyigikira, mwiringiye ko hari igihe tuzongera kubonana.

Ndashimira kandi inshuti zange zo hirya no hino ku isi. Mwanyandikiraga amabaruwa, mukambwira amagambo ateye inkunga, mukanyoherereza amashusho meza hamwe n’impano. Ibyo byatumye mbona ko ntari genyine kandi ko ndi mu muryango mpuzamahanga.

Nshuti zange nkunda, mwizere rwose ko amabaruwa yose mwanyandikiye, yanteraga inkunga. Rwose ntimugacibwe intege n’uko ntabona uko nsubiza amabaruwa yanyu. Mbijeje ko tuzabonana vuba, maze tugahoberana!

Nanone ndashimira Ambasade ya Danimarike iri i Moscou n’abakozi bayo bose. Mwagiye muza mu rubanza rwange kandi mwansuye inshuro nyinshi muri gereza. Inama mwangiriye n’inkunga mwanteye byaramfashije cyane kandi mbashimiye mbikuye ku mutima.

Nongeye gushimira Urukiko rw’Ubujurire kuba rwanyemereye kuza kumva urubanza mpibereye. Mu bihe byashize, nakurikiraga urubanza rwange kuri videwo ndi muri gereza, kandi sinumvaga neza ibintu byose byavugirwaga mu rukiko. Numvaga ibintu bike cyane. Ibyo byatumye ntisobanura uko bikwiye. Ikindi kandi iyo ukurikirana urubanza rwawe kuri videwo uri muri gereza, uba umeze nk’inyamaswa ifungiye mu kazu. Ge mbona ko ibyo bidakwiriye kandi ko bikoza isoni ikiremwamuntu muri iki kinyejana tugezemo cya 21.

Ubu hagiye gushira imyaka ibiri ndi muri gereza kandi uru rubanza rumaze umwaka n’amezi atatu. Kugira ngo umuntu ace muri ibi bihe, bisaba gushikama kugira ngo adacika intege. Muri Bibiliya, mu Bafilipi igice cya 4, umurongo wa 13 hagira hati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.” a Muri Yesaya igice cya 12, umurongo wa 2 hagira hati: “Dore Imana ni yo gakiza kanjye. Nzayiringira kandi sinzatinya kuko Yah Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye, kandi yambereye agakiza.”

Muri ibi bibazo byose, Imana ntiyigeze intererana, yampaye imbaraga zimfasha kwihangana, sinacika intege, nkomeza kugira ibyishimo n’akanyamuneza. Mu by’ukuri, ndishimye kandi nterwa ishema no kuba ndi Umuhamya wa Yehova.

Abantu benshi bajya bibaza niba ibyo ndegwa bitarampungabanyije. Ni byo koko, kumara igihe kirekire ufunzwe ntibyoroshye na gato, kuko uba utari kumwe n’umugore wawe, abagize umuryango n’inshuti. Muri iyi myaka ibiri ishize, numvaga mfite irungu. Yego ndiho, ariko nta mudendezo mfite. Namaraga amasaha 23 cyangwa 24 ku munsi mfungiwe mu cyumba cya metero 3 kuri 6. Namaraga isaha imwe ku munsi ngendagenda mu mbuga, ahantu hareshya na metero 3 kuri 6; ariko nibura nabaga ndi hanze. Muri iyo myaka yose, nabonanye n’abantu batandukanye kandi twagiranye ibiganiro bishishikaje. Kandi naje kubona ko abenshi muri bo bakeneye kurenganurwa. Abenshi muri bo batekereza ko inkiko zabarangaranye kandi nange maze imyaka ibiri ari uko niyumva. Nagerageje kubafasha no kubatera inkunga uko nshoboye, kuko nzi neza ko Yesu Kristo na we ari uko yari kubigenza.

Nungutse inshuti nyinshi. Bamwe muri bo bagiye baza mu rubanza rwange, abandi bakanyandikira amabaruwa. Harimo abo tuziranye, ariko abandi bo ntituramenyana. Harimo abo duhuje imyizerere, ariko abandi bo ntituyihuje. Ariko baramfashije kuko na bo batemera ibikorwa by’akarengane bikorerwa mu Burusiya, aho Abahamya ba Yehova bafatwa nk’intagondwa cyangwa abagizi ba nabi, kandi mu by’ukuri turi abaturage beza kandi b’abanyamahoro bakunda bagenzi babo nk’uko bikunda. Ibyo babavugaho ntibihuje n’ubwenge kandi biteye isoni rwose. Abantu benshi batangazwa no kumva ibintu nk’ibyo biba mu Burusiya muri iki kinyejana cya 21.

Hari abambajije niba ibyo ndegwa byarahungabanyije ukwizera kwange. Icyo navuga ni uko ukwizera kwange kwarushijeho gukomera. Niboneye neza ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya, muri Yakobo igice cya 1, umurongo wa 2 kugeza ku wa 4, hagira hati: “Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose, muzirikana ko ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana. Ariko mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze.”

Sintunganye, ariko nitoje kwihangana no kugira ibyishimo nubwo naba ndi mu bigeragezo. Ikiruta byose ni uko narushijeho kuba inshuti ya Yehova Imana. Ubu mfite ikifuzo gikomeye cyo kubwira abandi ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo; ikifuzo gikomeye cyo gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ari na bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu; ikifuzo gikomeye cyo gutangariza abandi ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya buvuga ko isi izahinduka paradizo, ikazaba irimo amahoro kandi abantu bakabaho iteka, nkabafasha kuba inshuti z’Umuremyi kandi nkabafasha kurushaho kumwizera no kwizera amasezerano ye.

Aya ni amwe mu magambo bakunze kwita “ibyo umuntu yongera ku rubanza;” kandi birashoboka ko ari yo magambo ya nyuma munyumvanye uyu munsi. Birashoboka ko iyi ari inshuro ya nyuma uru rubanza ruburanishijwe, kandi bikaba bishoboka ko rwarangira uyu munsi. Ariko ndagira ngo mbabwire ko iki atari cyo kintu cya nyuma mvuze kuri uru rubanza, n’akarengane abantu b’abanyamahoro bahura na ko mu Burusiya. Ubu ni bwo ngitangira kandi mfite byinshi byo kuvuga. Sinzigera nceceka nk’aho hari icyaha kimpama cyangwa hakaba hari icyo nshaka guhisha. Ndi umwere, nta kintu kibi nakoze, nta mategeko y’u Burusiya narenzeho kandi nta kintu gikojeje isoni nakoze.

Ibintu ndimo nkorerwa n’ibikorerwa Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, harimo gushinjwa ubutagondwa, guhatwa ibibazo, gufatwa, gusakwa, gufatira imitungo yabo, gushyirwaho iterabwoba no gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, ni byo biteye isoni. Biteye isoni! Byatinda byatebuka, ukuri kuzajya ahagaragara kandi abarengana barenganurwe. Mu Bagalatiya igice cya 6 umurongo wa 7, hagira hati: “Ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.”

Urukiko rwankatiye gufungwa imyaka itandatu, kandi nta cyo nzira. Nta na kimwe! Nta gihamya n’imwe bafite igaragaza ko hari ikibi nakoze. Ahubwo Ingingo ya 28 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Burusiya irandengera, kuko igaragaza ko ibyo nakoze byose nari mbifitiye uburenganzira. Nubahiriza amategeko ya leta y’u Burusiya, kandi ndi inyangamugayo. Ndi Umukristo, ndi umuyoboke w’idini, ndi Umuhamya wa Yehova kandi nkunda abaturage b’u Burusiya. Ubu ndazira iki koko! Sinzi impamvu ngiye gufungwa imyaka itandatu! Aka ni akarengane rwose!

Niringiye ko uyu munsi urukiko ruri bwubahirize amategeko kandi rugaca urubanza rurangwa n’ubutabera. Nanone nizeye ko uru rubanza ruzatuma ibikorwa byo gutoteza abantu bazira idini ryabo birangira mu Burusiya. Nizeye ntashidikanya ko uru rukiko rwereka abatuye isi ko mu Burusiya buri wese afite umudendezo wo kwihitiramo idini.

Vuba aha, aya magambo ari muri Mika igice cya 4 umurongo wa 3 kugeza ku wa 4 azasohora. Hagira hati: “Azacira imanza mu moko menshi . . . Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana. Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”

Imanza z’Imana buri gihe zirangwa n’ubutabera, kandi mu butegetsi bwayo, abantu ntibazongera kuburana, urugomo cyangwa intambara bizavaho, abantu bazaba bafite amahoro kandi nta mihangayiko. Mu yandi magambo, abantu bose bazaba bishimye.

Nyakubahwa, nimufata umwanzuro mwiza uyu munsi, muraba mufashije abantu benshi kubona ubutabera n’amahoro kandi muraba mubafashije kubaho badafite ubwoba, intimba n’akarengane. Nizeye ko muri bufate umwanzuro mwiza. Mbaye mbashimiye.

a Imirongo y’Ibyanditswe Dennis yakoresheje, ni iyo muri Bibiliya yo mu Kirusiya. Icyakora bitewe n’abo iyi ngingo igenewe, imirongo yose yavanywe muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya.