Soma ibirimo

27 GASHYANTARE, 2017
U BURUSIYA

Igenzura ridasanzwe ku biro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya

Igenzura ridasanzwe ku biro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya

Minisiteri y’Ubutabera yo mu Burusiya, irimo irakora iperereza ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu. Bisabwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Abahamya ba Yehova ku itariki ya 1 Gashyantare 2017, ko izaza gukora igenzura ku biro byabo byo muri icyo gihugu. Biteganyijwe ko muri iryo genzura rizahera ku itariki 8 Gashyantare kugeza ku ya 27, Minisiteri y’Ubutabera izasaba ubuyobozi bw’ibyo biro kugaragaza inyandiko z’aho bikorera, iz’umutungo, imikorere yabyo, ibirebana no kwigisha n’imyizerere. Ku itariki ya 15 Gashyantare 2017, ibiro by’Abahamya byagejeje ku buyobozi inyandiko ifitanye isano n’ibyo igizwe n’amapaji asaga 73.000.

Iryo perereza rije nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko rwo mu mugi wa Moscou ushimangira ibyo Umushinjacyaha Mukuru yasabye muri Gicurasi 2016. Icyo gihe, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibiro by’Abahamya bifungwa, abirega ubutagorwa. Kuva ubwo, izindi nkiko zo muri icyo gihugu zafashe imyanzuro yo gusesa imiryango yose ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko, zivuga ko irangwa n’“ibikorwa by’ubutagondwa.” Biragaragara ko ibyo birego bishingiye ku bimenyetso by’ibihimbano.

Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bahereye kuri ibyo, bahangayikishijwe n’uko ibiro byabo bishobora gufungwa. Biragaragara neza ko abategetsi b’u Burusiya bafite intego yo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, bavutsa Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo bwo gusenga.