Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Lubin n’umugore we Tatyana

5 GASHYANTARE 2024
U BURUSIYA

“Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose”

“Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose”

Urukiko rw’akarere ka Shadrinskiy, ruherereye mu gace ka Kurgan, vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Aleksandr Lubin. Ariko umushinjacyaha ntaratangaza igihano yifuza ko yahabwa.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Aleksandr, twizeye ko nitwiringira Yehova tuzabasha gukomeza kuba indahemuka, ibibazo twaba duhanganye na byo byose.—Yesaya 38:14.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021

    Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko

  2. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021

    Ingo umunani z’Abahamya ba Yehova zarasatswe. Aleksandr arafatwa, ahatwa ibibazo kandi afungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 16 Nyakanga 2021

    Yoherejwe muri gereza

  4. Ku itariki ya 19 Nyakanga 2021

    Yarajuriye kubera ko afite ibibazo bikomeye by’uburwayi

  5. Ku itariki ya 28 Kanama 2021

    Aleksandr yararekuwe nyuma y’aho Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bibisabye

  6. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  7. Ku itariki ya 7 Nzeri 2023

    Urubanza rwarasubitswe kubera ko Aleksandr yari ari mu bitaro