Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Vinogradov n’umugore we Zhanargul, na bakobwa babo, Arina (ibumoso) na Olesya (iburyo)

18 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Kuba umuvandimwe Dmitriy Vinogradov yihanganira ibitotezo bituma Yehova amuha imigisha

Kuba umuvandimwe Dmitriy Vinogradov yihanganira ibitotezo bituma Yehova amuha imigisha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwe

Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021, urukiko rw’intara ya Chelyabinsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vinogradov. Igifungo bari baramukatiye kizakomeza. Ntazajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 7 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Tsentralniy muri Chelyabinsk rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Vinogradov. Yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri.

Icyo twamuvugaho

Dmitriy Vinogradov

  • Igihe yavukiye: 1963 (Chelyabinsk)

  • Ibimuranga: Ababyeyi be bamaze gutandukana yarezwe na mama we. Yakundaga gukina umukino wa esheki ariko nyuma yaje kubikora nk’akazi. Yigisha ku kigo kigisha umukino wa esheki. Yashakanye na Zhanargul mu mwaka wa 1990. Bafite abana bane, babiri bato baracyaba mu rugo

    Buri gihe yakundaga kwibaza impamvu abantu b’abahanga bangiza isi kandi bakagirira nabi abandi. Yabonye ibisubizo bimunyuze muri Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 2014

Urubanza

Mu mwaka 2018, abantu biyoberanyije boherejwe na leta bigize nk’abashimishijwe na Bibiliya batangira kujya bayiganiraho na Dmitriy. Muri Mutarama 2020, abayobozi bari bamaze gukusanya ibyo bita ibimenyetso bashingiraho bamushinja. Hashize amezi abiri, abapolisi binjiye iwe atari yo maze basaka urugo rwe.

Dmitriy arwaye amaso n’umuvuduko w’amaraso. Yaravuze ati: “Uburwayi mfite ntibumbuza gukomeza kuba incuti ya Yehova. Mfite ibyishimo kandi nterwa ishema no kuba ntanga ubuhamya mu rukiko.”

Dmitriy n’umuryango we bafite gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya, gutekereza ku byo basoma, gutegura amateraniro, kuyajyamo no gutanga ibitekerezo. Hashize imyaka myinshi ibyo bifasha uwo muryango kunga ubumwe, gukomeza kuba incuti za Yehova no kwitegura uko bakwihanganira ibitotezo. Dmitriy yaravuze ati: “Amasengesho y’abavandimwe na bashiki bacu ni bimwe mu bintu bidufasha cyane. Yehova yumva amasengesho y’izo ndahemuka ze maze akaduha imigisha myinshi.”

Twigira byinshi kuri abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bihanganira ibitotezo bafite ibyishimo n’ubutwari. Iyo dutekereje ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, twemeranya n’amagambo ari mu 2 Abatesalonike 1:4 agira ati: “Bituma tubirata mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu.”