Soma ibirimo

Mushiki wacu Yuliya Kaganovich

11 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Kwitegura byafashije mushiki wacu Yuliya Kaganovich kwihanganira ibitotezo

Kwitegura byafashije mushiki wacu Yuliya Kaganovich kwihanganira ibitotezo

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2021, a urukiko rw’akarere ka Birobidzhan kayoborwa n’Abayahudi, ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Yuliya Kaganovich. Umushinjacyaha ntaratangaza igihano yamusabiye.

Icyo twamuvugaho

Yuliya Kaganovich

  • Igihe yavukiye: 1966 (Mikhaylovka, mu gace ka Volgograd)

  • Ibimuranga: Yize ibijyanye n’ubwubatsi. Akiri muto yize kubyina, yiga mu ishuri ryigisha umuzika, acuranga muri orukesitere, kandi aririmba muri korari. Umugabo we Aleksandr, si Umuhamya ariko aramushyigikira kandi yemera ko kuba Yuliya ashinjwa ibyaha ari akarengane gakomeye

    Yapfushije inshuti ye, bituma atangira kwibaza icyo kubaho bimaze. Bibiliya yamufashije kubona amahoro n’ibyiringiro. Yabatijwe mu mwaka wa 1998. Amahame ya Bibiliya yamufashije kugira urugo rwiza, kubana neza n’abandi no kurera neza umuhungu we witwa Artur, na we w’Umuhamya wa Yehova

    Yari asanzwe afite ibibazo by’uburwayi, ariko ibirego ashinjwa byatumye uburwayi bwe burushaho kwiyongera

Urubanza

Yuliya Kaganovich yaravuze ati: “Igihe numvaga bakomanga mu gitondo cya kare, nahise menya abo ari bo. Nagize ubwoba bwinshi cyane. Ikintu kimwe nashoboraga kuvuga, ni ukubwira Yehova nti: ‘Mfasha, mfasha.’”

Uwo mushiki wacu ufite imyaka 53, utuye mu mugi wo mu Burusiya wa Birobidzhan, yatangiye gutotezwa azira idini rye ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. Muri icyo gitondo igihe abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basakaga urugo rwa Yuliya, banasatse izindi ngo zisaga 20 z’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace.

Icyo gikorwa cyari giteye ubwoba cyane. Ariko Yuliya n’abandi Bahamya bakomejwe n’uko bari bariteguye.

Yuliya yaravuze ati: “Mu materaniro bakundaga kutubwira ko dushobora kuzasakwa kandi ko tugomba kwitegura. Kubera ko nari nzi ko byanze bikuze byari kuzabaho, natekereje uko nari kuzitwara n’ibyo nari kuzavuga.” Yongeyeho ati: “Niboneye ko kwitegura bigira akamaro cyane. Ibyo byatumye menya uko nitwara, aho guheranwa n’ubwoba nabuze icyo nkora n’icyo ndeka.”

Hanyuma nk’uko twari tubyiteze, abayobozi b’u Burusiya batangiye kudukurikirana mu nkiko. Yuliya n’abandi Bahamya bashinjwaga ibyaha abo bayobozi bita ko ari ibikorwa by’ubutagondwa.

Ku itariki ya 3 Werurwe 2020, abayobozi bimuriye urubanza mu rukiko rw’akarere ka Birobidzhan. Igihe cyo kuburanishwa cyamaze amezi atanu gisubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Yuliya yasubiye mu rukiko ku itariki ya 22 Ukwakira 2020.

Yuliya yaravuze ati: “Sinifuzaga ko ibyo bimbaho. Ariko nanone nashimishijwe no gushyigikira Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova.”

Akomeza agira ati: “Amagambo yo muri Yesaya 41:10 ni yo nari nkeneye. Narayacapye, nyamanika mu nzu kugira ngo nge mpora nibuka ayo magambo ya Yehova ambwira ko anshyigikiye. Niboneye ko Yehova yankomeje igihe nari nacitse intege.”

Yuliya yagerageje gufata mu mutwe imirongo y’Ibyanditswe yamuteye inkunga, igatuma atuza, akagira ubutwari n’ibyishimo nubwo yari ahangayitse.

Nimucyo twese twitegure icyo tuzavuga n’icyo tuzakora nidutotezwa. Ibyo twabikora twihatira kurushaho kwiringira Yehova. Twizeye ko “nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka.”—Zaburi 84:11.

a Itariki ishobora guhinduka.