Soma ibirimo

Umuvandimwe Pyotr Krupnov n’umugore we Maya

4 MUTARAMA 2022
U BURUSIYA

Kwitegura no kugira ibyiringiro ni byo bifasha umuvandimwe Pyotr Krupnov n’umugore we Maya

Kwitegura no kugira ibyiringiro ni byo bifasha umuvandimwe Pyotr Krupnov n’umugore we Maya

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2021

    Urukiko rw’akarere ka Nikolskiy, mu gace ka Penza rwahamije icyaha umuvandimwe Pyotr Krupnov n’umugore we Maya, kandi rubakatira igifungo gisubitse k’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza

  2. Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  3. Ku itariki ya 12 Ukwakira 2021

    Pyotr na Maya bongewe ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba kandi by’ubutagondwa kubera ko baganira n’inshuti zabo ku birebana n’idini

  4. Ku itariki ya 15 Nzeri 2021

    Maya yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Pyotr na we yashinjwe ibyaha atangira gukurikiranwa

  5. Ku itariki ya 11 Ukwakira 2020

    Abashinzwe umutekano basatse inzu enye z’Abahamya ba Yehova mu gace ka Nikolsk harimo n’inzu ya Krupnov

Icyo twabavugaho

Duterwa inkunga n’urugero rwa Pyotr na Maya bakomeje kuba indahemuka bitewe n’“ibyiringiro bimeze nk’igitsika ubwato” hamwe no kwishingikiriza kuri Yehova.—Abaheburayo 6:19.