Soma ibirimo

Nikolay Makhalichev amaze kuvanwa muri gereza yo muri Belarusi

9 MATA 2020
U BURUSIYA

Leta ya Belarusi yarekuye Makhalichev kandi yanga ko yoherezwa mu Burusiya

Leta ya Belarusi yarekuye Makhalichev kandi yanga ko yoherezwa mu Burusiya

Ku itariki ya 7 Mata 2020, ni bwo Ibiro by’umushinjacyaha mukuru muri leta ya Belarusi byemeje ko Umuhamya witwa Nikolay Makhalichev arekurwa, kandi byanga ko yoherezwa mu Burusiya. Makhalichev yashimishijwe cyane no kuba yararekuwe mu gihe umuhango uba buri mwaka wo kwibuka urupfu rwa Yesu wari wegereje, maze akawizihiriza muri Belarusi ari kumwe n’inshuti ze.

Makhalichev yafashwe ku itariki ya 21 Gashyantare 2020, ubwo yari avuye mu Burusiya agiye gusura inshuti ze muri Belarusi. Igihe yari agiye kwinjira muri icyo gihugu, abaporisi basuzumye urupapuro rwe rw’inzira, maze basanga u Burusiya byaramushyize ku rutonde rw’abo rurega gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, ahita afungwa.

Hashize iminsi itatu, abayobozi ba Belarusi bemeje ko akomeza gufungwa, mu gihe bagisuzuma niba yakoherezwa mu Burusiya agakurikiranwa ku byaha yari yarezwe na leta y’u Burusiya muri Mutarama 2019. Ni ubwa mbere Umuhamya wa Yehova afatirwa mu kindi gihugu, hashingiwe ku mpapuro leta y’u Burusiya yashyize hanze zo kubata muri yombi.

Igihe Makhalichev yari ari muri gereza yakomeje ibikorwa bye byo gusenga Imana. Yigishije Bibiliya abantu bane kandi muri Werurwe, yamaze amasaha 198 mu murimo wo kubwiriza.

Tuzi ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, we ushobora kubahumuriza kandi akabarinda muri ibi bihe bikomeye barimo.—Zaburi 142:5.