Soma ibirimo

Mushiki wacu Svetlana Monis n’umugabo we Alam Aliyev

3 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

MAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Mushiki wacu Svetlana Monis akomeje gutuza nubwo ashinjwa ibyaha azira ukwizera kwe

MAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Mushiki wacu Svetlana Monis akomeje gutuza nubwo ashinjwa ibyaha azira ukwizera kwe

Ku itariki ya 31 Ukwakira 2022, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha mushiki wacu Svetlana Monis, maze rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 9 Werurwe 2022, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi, rwanze umwanzuro wo guhamya icyaha Svetlana, maze urubanza rwe rusubizwa mu rukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, ngo rusubirwemo.

Ku itariki ya 15 Gashyantare2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, ruri mu gace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije Svetlana icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ubuzanyijwe. Urwo rukiko rwamuciye amande asaga 140. 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo twamuvugaho

Svetlana Monis

  • Igihe yavukiye: 1977 (Lesozavodsk)

  • Ibimuranga: Afite uburwayi bw’amaso bukomeye. Akunda kwiga indimi. Yize Igishinwa, Icyongereza n’Ikidage. Ahanini ni we urera umwana wabo w’umuhungu. Kugira ngo yite ku muryango we, yashinze resitora iteka ibyokurya by’Abashinwa

    Yababazwaga n’akarengane ko mu isi, bituma atangira kwiga Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 2005. Mu mwaka wa 2015, yashakanye na Alam Aliyev, na we uregwa mu rundi rubanza

Urubanza

Ku itariki ya 26 Nzeri 2019, umusirikare ufite ipeti rya liyetona witwa D. Yankin, wo mu rwego rushinzwe ubutasi, yatanze ikirego ashinja mushiki wacu Svetlana Monis. Urukiko rwamubujije gukoresha imodoka ye mu gihe cy’amezi hafi abiri, nubwo yari ayikeneye cyane kugira ngo yite kuri nyirakuru ufite imyaka 91.

Iperereza ribanza ryarangiye mu Kuboza 2019. Nyuma yaho, abayobozi bohereje urubanza rwe mu rukiko rw’akarere ka Birobidzhan.

Svetlana avuga ibitotezo yahanganye na byo agira ati: “Igihe abasirikare bazaga kudusaka, nakomeje gutuza. Icyo gihe ni bwo nasobanukiwe neza amagambo avuga ngo: ‘Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka.’”—Matayo 5:10.

Igihe bamaraga gusaka urugo rwabo, umugabo wa Svetlana witwa Alam na we yarafashwe, amara iminsi umunani afunzwe by’agateganyo. Svetlana agira ati: “Icyangoye kurusha ibindi, ni ugukomeza kumuhangayikira cyane. Umugabo wange agira ikibazo cy’umugongo. Nari mpangayikishijwe n’uko ikibazo ke kigenda kiyongera. Igihe badusakaga . . . hari hashize icyumweru kimwe gusa avuye kwa muganga. Ntitwashoboraga kuvugana. Ubwo rero sinari nzi uko amerewe. Nabwiye Yehova uko niyumvaga, mubwira ibyari bimpangayikishije byose kandi nari nzi ko ari we wari kumwitaho neza cyane.”

Svetlana ntiyigeze ashidikanya ko Yehova yari kumwe na we. Yaravuze ati: “Niboneye ukuntu yamfashaga. Nasobanukiwe ko icyo kitari igihe cyo guhangayika. . . . Nagerageje kutitekerezaho cyane, ahubwo nibanda ku bucuti mfitanye na Yehova.”

Svetlana na Alam bihatiye gukomeza ukwizera kwabo kugira ngo bakomeze gutuza. Svetlana agira ati: “Buri munsi nge n’umugabo wange dufatira hamwe isomo ry’umunsi, tukariganiraho kandi tugasoma igice cyo muri Bibiliya. Buri gihe dutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe idutera inkunga kandi ikadufasha kwishingikiriza kuri Yehova.” Isomo ry’umwaka wa 2019 riboneka muri Yesaya 41:10, ryaravugaga riti: “Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza.” Iryo somo ryibukije Svetlana na Alam ko Yehova abakunda. Svetlana yaravuze ati: “Twararicapye, turishyira mu ikadire.”

Kuba Svetlana yarihanganye byafashije cyane bene wabo batari Abahamya ba Yehova. Yaravuze ati: “Byatumye mbwiriza mama, wigeze kujya andwanya. Ubu yubaha imyizerere yacu kandi akomeje kutugirira impuhwe no kudushyigikira.” Svetlana yongeyeho ati: “Nyogokuru ufite imyaka 91 w’Umworutodogisi buri gihe atwereka ko atwitayeho kandi ko aduhangayikiye. Yatangiye gukunda Bibiliya.”

Dukomeje kuzirikana Svetlana na Alam. Tuzi ko Yehova ‘azategura imitima yabo,’ kugira ngo bakomeze gutuza.—Zaburi 10:17.