Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ujya iburyo: Umuvandimwe Roman Markin na Viktor Trofimov, mbere y’uko bafatwa

17 MUTARAMA 2020
U BURUSIYA

Markin na Trofimov bashobora kumara imyaka itandatu muri gereza

Markin na Trofimov bashobora kumara imyaka itandatu muri gereza

Imyanzuro y’urubanza Roman Markin na Viktor Trofimov baregwamo biteganyijwe ko izatangazwa ku itariki ya 22 Mutarama 2020. Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo k’imyaka itandatu n’igice.

Ibintu byafashe indi ntera ku itariki ya 18 Mata 2018, ubwo abaporisi bipfutse mu maso binjiraga mu ngo zabo ku ngufu mu mugi wa Polyarny wo mu Burusiya. Abaporisi bageze ku rugo rwa Markin mu gicuku, bamena urugi rwe barinjira. Abo baporisi bari bitwaje imbunda, bamuteye ubwoba maze bamutegeka kuryama hasi mu gihe basakaga inzu ye. Umukobwa wa Markin w’imyaka 16 wari uhari igihe bafataga se, yahise yitura hasi kubera ubwoba.

Nanone muri uwo mugi, hari izindi ngo enye z’Abahamya, zagabweho ibitero muri iryo joro. Abaporisi bafashe abavandimwe na bashiki bacu barenga icumi, harimo Markin na Trofimov, babajyana ku biro by’umugenzacyaha guhatwa ibibazo. Nyuma yaho, urukiko rw’akarere ka Polyarny rwategetse ko Markin na Trofimov bafungwa by’agateganyo. Abo bavandimwe bamaze amezi atandatu muri gereza, bamara n’andi mezi ane bafungishijwe ijisho. Ku itariki ya 7 Gashyantare 2019, urukiko rwarabarekuye. Nubwo batagifunzwe, ntibemerewe kubaho mu bwisanzure, mu gihe bagitegereje imyanzuro y’urukiko.

Mu Burusiya hari Abahamya bagera hafi kuri 300 bakurikiranywe n’inkiko. Dusenga dusaba ko abavandimwe bacu bakomeza kugira ubutwari, bakihangana kandi bakizera badashidikanya ko nta kintu cyabatandukanya n’urukundo rwa Yehova.—Abaroma 8:38, 39.