Soma ibirimo

Uhereye hejuru ibumoso hejuru: Andrey Tabakov, Mikhail Zelenskiy, Mysin n’umugore we, Aleksandr Ganin na Khoren Khachikyan

2 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Mu Burusiya, abavandimwe bacu bane n’umugabo n’umugore we bashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi

Mu Burusiya, abavandimwe bacu bane n’umugabo n’umugore we bashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 5 Ukwakira 2020 a, urukiko rwa Zasviyazhsky mu mugi wa Ulyanovsk ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rwa Aleksandr Ganin, Khoren Khachikyan, Andrey Tabakov, Mikhail Zelenskiy hamwe na Sergey Mysin n’umugore we Nataliya. Bashobora gufungwa kandi buri wese agakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi. Umushinjacyaha yasabye ko urukiko rwafatira amafaranga yabo n’imodoka zabo, bifite agaciro kangana na miriyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo twabavugaho

Aleksandr Ganin

  • Igihe yavukiye: 1957 (i Ekhabi, mu kirwa cya Sakhalin Island)

  • Ibyamuranze: Amaze imyaka isaga 20 ari Umuhamya wa Yehova. Ari mu kiruhuko k’izabukuru kandi akunda kwita ku busitani

Khoren Khachikyan

  • Igihe yavukiye: 1985 (i Yerevan, muri Arumeniya)

  • Ibyamuranze: Yize iby’icungamutungo. Akiri muto yajyaga ajya mu marushanwa y’iteramakofe. Ariko ubu azwiho kuba ari umuntu utuje kandi w’umugwaneza

  • Yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova kubera yashakaga kumenya Imana no gukurikiza amategeko yayo. Akunda uburyo Bibiliya ivuga ibintu by’ubwenge kandi ntiyivuguruze

Sergey Mysin

  • Igihe yavukiye: 1965 (i Kulebaki, muri Nizhny Novgorod)

  • Ibyamuranze: Yamenyanye n’umugore we Nataliya, igihe yari akiri mu ishuri. Bashakanye mu mwaka wa 1991. Bamaze imyaka isaga 20 bakorera Yehova kandi bafitanye abana babiri. Bakunda gukora siporo

Nataliya Mysina

  • Igihe yavukiye: 1971 (i Leningrad, ubu hazwi ku izina rya Saint-Pétersbourg)

  • Ibyamuranze: Yavukiye mu muryango w’abasirikare. Yari atuye mu Budage mbere y’uko arangiza amashuri ye, igihe yigaga ibyo gukora muri farumasi. Akunda guteka

Andrey Tabakov

  • Igihe yavukiye: 1973 (i Minsk, muri Belarusi)

  • Ibyamuranze: Akora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Yashakanye na Marina mu mwaka wa 2006. Bize Bibiliya maze baba Abahamya ba Yehova. Akunda gukora ibikoresho bya eregitoroniki, cyanecyane radiyo na mudasobwa

Mikhail Zelenskiy

  • Igihe yavukiye: 1960 (i Bulaesti, muri Moludaviya)

  • Ibyamuranze: Yatwaraga ubwato n’ibikamyo. Yashakanye na Victoria mu mwaka wa 1989. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, yatangiye kwiga Bibiliya. Bakomeje gukunda Yehova maze barabatizwa

Urubanza

Mu myaka itatu ishize, abakora mu rwego rushinzwe ubutasi rwo mu Burusiya batangiye kumviriza ibiganiro byo kuri terefoni z’Abahamya bo muri Ulyanovsk. Ku itariki ya 24 Gashyantare 2019, abakora muri urwo rwego, batanze ikirego mu rukiko barega umuryango wa Mysin na Khachikyan, Tabakov na Zelenskiy.

Iminsi itatu mbere yaho, ari saa kumi n’imwe za mu gitondo abasirikare bagabye igitero mu rugo rwa Khachikyan, Tabakov na Zelenskiy. Abo Bahamya batatu bahise bafatwa, bafungwa by’agateganyo. Muri icyo gitondo Nataliya yitabye terefoni. Uwamuhamagaye yamubwiye ko imodoka ye yangiritse kandi amusaba ko we n’umugabo we basohoka hanze. Umugabo we agifungura umuryango, abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi bahise binjira mu nzu yabo. Abo baporisi basatse inzu yabo kandi bafatira ibikoresho byabo bya eregitoroniki. Hanyuma bahise bajya kubafunga.

Bukeye bwaho, urukiko rwo mu karere ka Leninsky muri Ulyanovsk rwemeje ko Mysin afungwa by’agateganyo. Umugore we Nataliya na ba Bahamya batatu bo bafungishijwe ijisho.

Umuvandimwe Mysin yamaze ukwezi n’iminsi 25 afunzwe by’agateganyo, hanyuma amara andi mezi ane afungishijwe ijisho. Nataliya, Khachikyan, Tabakov na Zelenskiy bamaze ukwezi n’iminsi iri hagati ya 20 na 25 bafungishijwe ijisho.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Gicurasi 2019, abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi bagiye mu rugo rwa Ganin baramusaka maze bajya kumufunga. Yamaze iminsi ibiri afunzwe.

Ubu abo Bahamya batandatu hari ibyo batemerewe gukora. Nanone, abayobozi bakomeje kubatoteza. Babujije Mysin n’umugore we n’umuvandimwe Tabakov gukura amafaranga kuri konti zabo, ziriho amafaranga ari hagati ya miriyoni esheshatu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Dusenga dusaba ko amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi yakomeza abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, muri ibi bihe batotezwa bazira ukwizera kwabo. Yaravuze ati: “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.

a Itariki ishobora guhinduka