Soma ibirimo

Mushiki wacu Lyudmila Ponomarenko

15 MATA 2021
U BURUSIYA

Mushiki wa Lyudmila Ponomarenko ufite imyaka mirongo irindwi akomeje kwihanganira ibitotezo

Mushiki wa Lyudmila Ponomarenko ufite imyaka mirongo irindwi akomeje kwihanganira ibitotezo

Igihe urubanza ruzasomerwa

Vuba aha Urukiko rw’Akarere ka Leninskiy muri Rostov-on-Don ruzasoma umwanzuro w’urubanza rwa mushiki wacu Lyudmila Ponomarenko. a

Icyo twamuvugaho

Lyudmila Ponomarenko

  • Igihe yavukiye: 1950 (Ola, mu ntara ya Magadan)

  • Ibimuranga: Mbere y’uko ajya mu kiruhuko k’izabukuru yakoraga iby’amashanyarazi mu nganda. Afite abakobwa babiri n’abuzukuru babiri. Akunda gusoma no kuboha. Yita ku mugabo we ufite ikibazo cy’uburwayi bukomeye

  • Igihe yamenyaga izina bwite ry’Imana byaramushimishije cyane. Nanone umugambi Imana ifitiye isi n’abantu wamukoze ku mutima cyane. Mu mwaka wa 1998 ni bwo yabatijwe aba Umuhamya wa Yehova

Urubanza

Ku itariki ya 6 Kamena 2019, ni bwo urubanza rwa mushiki wacu Lyudmila Ponomarenko rwatangiye. Mu byaha aregwa harimo kuba yaratanze ahantu habera amateraniro y’umuryango ushinjwa ibikorwa by’“ubutagondwa” no kuba abwira abantu ubutumwa bwo muri Bibiliya.

Lyudmila yari yiteze ko ibitotezo bigera ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya na we byari kumugeraho. Yaravuze ati: “Igihe batangiraga gutoteza abavandimwe na bashiki bacu b’i Moscow n’ab’i Taganrog byahise bigaragara ko amaherezo ibyo bitotezo byari kugera kuri buri wese.”

Abandi bavandimwe ntibashobora kujya mu rukiko ngo bashyigikire bagenzi babo bitewe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Lyudmila yagize icyo abivugaho agira ati: “Byarampangayikishaga nibaza uko nzajya njya kwitaba urukiko ndi ngenyine. Ni yo mpamvu nishyiriyeho intego yo kujya ndiririmbira mu mutima indirimbo z’Ubwami kandi nkasenga Yehova igihe ndimo njya mu rukiko. Niboneye ko ibyo binyongerera imbaraga cyane. Iyo ndi mu rukiko simpangayika kandi simenya ukuntu igihe gishize.”

Lyudmila asobanura uko ibyo byagize ingaruka ku mugabo we no ku bakobwa be batari Abahamya ba Yehova. Yaravuze ati: “Ntibiyumvisha impamvu ntotezwa. Baba bahangayikishijwe cyane n’ukuntu bituma ndushako kugira intege nke. Yongeyeho ati: “Uko igihe kigenda gihita baba bibaza amaherezo ya byo, bigatuma banshyigikira, bikamfasha kwihangana.”

Ibitotezo ntibyigeze bigabanya ishyaka rye. Akomeza agira ati: “Ubu mfite ibyishimo kuko ntatewe ubwoba n’ibimbaho muri iki gihe cyangwa ibizabaho mu gihe kizaza bivugwa mu buhanuzi bwo muri Bibiliya. Ubucuti mfitanye na Yehova bwarushijeho gukomera. Nsigaye mfata igihe gihagije nkamusenga kandi amasengesho yange aba afite ireme anagusha ku ngingo.”

Tuzi ko Yehova azakomeza guha mushiki wacu Ponomarenko umwuka wera n’imigisha kuko ari “mu gicucu cy’Ishoborabyose.”—Zaburi 91:1.

a Kumenya igihe urubanza ruzasomerwa hari ubwo biba bidashoboka.