Soma ibirimo

Mushiki wacu Anastasiya Guzeva n’umugabo we Konstantin

2 MATA 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Anastasiya Guzeva ashobora gufungwa azira ukwizera kwe

Mushiki wacu Anastasiya Guzeva ashobora gufungwa azira ukwizera kwe

AMAKURU MASHYA | Mushiki wacu Guzeva yakatiwe igifungo gisubitse

Ku itariki ya 19 Kanama 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha mushiki wacu Anastasiya Guzeva kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice

Icyo twamuvugaho

Anastasiya Guzeva

  • Igihe yavukiye: 1979 (Birobidzhan)

  • Ibimuranga: We n’abandi bana babiri bavukana barezwe na nyina gusa. Akiri umwana yakundaga gusoma, gukora siporo no kubyina. Afite imyaka icumi yabonye Bibiliya kwa nyirakuru. Byatumye atangira kwiga ibyerekeye Imana. Nyuma yaho we na nyina batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Bombi babatijwe mu mwaka wa 1995. Yashakanye n’umugabo we Konstantin mu mwaka wa 2001

Urubanza

Muri Gicurasi 2018 abayobozi b’u Burusiya bigabije inzu Anastasiya n’umugabo we Konstantin babamo. Muri Kamena 2019, abayobozi bashinje Konstantin gukora ibikorwa by’ubutagondwa naho Anastasiya we babimushinja muri Gashyantare 2020. Ibirego bigera kuri 19 ni byo byarezwe Abahamya 23 batuye mu gace kayoborwa n’Abayahudi.

Ibikorwa by’ubugenzacyaha byatumye Anastasiya na Konstantin ubuzima butaborohera. Bategetswe gusezera aho bakoraga ku ishuri ryigisha umuzika bitewe nuko bafatwaga nk’“intagondwa”. Muri Gashyantare 2021, Konstantin yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice.

Anastasiya avuga icyamufashije kwihangana agira ati: “Ni byiza ko umuntu yitega ko azatotezwa hanyuma akitegura uko azitwara muri ibyo bihe biba bitoroshye. Urugero nk’igihe usoma inkuru ivuga iby’ubuzima bya nyuma bwa Yesu hano ku isi, ubona ko na we yiteguye uko yagombaga kwitwara baje kumufata, . . . igihe yagombaga kuvuga, igihe yagombaga guceceka n’ibyo yari kuvuga igihe byari kuba bibaye ngombwa ko avuga.”

Anastasiya yagaragaje ko amagambo ari mu Baroma 8:38, 39 yamuteye inkunga mu buryo bwihariye. Yaravuze ati: “Hari impamvu ngomba gukunda ayo magambo. Abantu babiri bakomeye kurusha abandi bose, bavugwa muri ayo magambo barankunda, kandi ntawababuza kunkunda. Ibyo birankomeza bigatuma nihangana.”