Soma ibirimo

Mushiki wacu Anna Lokhvitskaya ahagaze hanze y’urukiko mu Kwakira 2020

25 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Anna Lokhvitskaya, umugabo we na nyirabukwe bashinjwa ibyaha

Mushiki wacu Anna Lokhvitskaya, umugabo we na nyirabukwe bashinjwa ibyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha mushiki wacu Anna Lokhvitskaya

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha mushiki wacu Anna Lokhvitskaya kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Igihe urubanza ruzasomerwa

Vuba aha urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo mushiki wacu Anna Lokhvitskaya. a Nta gihano ubushinjacyaha buramusabira.

Icyo twamuvugaho

Anna Lokhvitskaya

  • Igihe yavukiye: 1993 (mu gace ka Birobidzhan)

  • Ibimuranga: Yarezwe na mama we kandi ni we wamwigishije Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 2012. Ni umuhanga mu kudoda. Yashakanye na Artur mu mwaka wa 2018. Bombi bakunda kuroba, gutembera no gukina vole

Urubanza

Anna ni umwe muri bashiki bacu batandatu bo mu gace ka Birobidzhan bashinjwe ibyaha by’ubutagondwa na leta y’u Burusiya ku itariki ya 6 Gashyantare 2020. Abahamya ba Yehova bagera kuri 19 bo muri ako gace ni bo baregwa icyo cyaha, harimo umugabo we Artur na nyirabukwe witwa Irina.

Ubuzima ntibuboroheye, kubera ko bashinjwa ibyaha. Ntibemerewe kuva mu gace batuyemo, konti zabo zarafatiriwe kandi hari n’ibikorwa rusange abayobozi batabemerera gukora. Kubera ibyo byose, Anna yarwaye indwara yo kwiheba isaba ko yitabwaho n’abaganga.

Anna yavuze ko hari ibintu bitandukanye byamufashije, agira ati: “Indirimbo zo mu kiganiro cya tereviziyo ya JW zirampumuriza. Izo ndirimbo ntizimfasha gutuza gusa, ahubwo zituma mbona ibintu mu buryo bwagutse. Gukora siporo nabyo byamfashije gukomeza gutuza no gutekereza ku bintu byubaka.”

Yongeyeho ati: “Nge na Artur tugerageza gushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Twishyiriyeho intego yo guha abandi impano buri kwezi n’iyo yaba iciriritse. Twirinda guheranwa n’ibibazo byacu, maze tugatekereza no ku bandi.”

Mu gihe ategereje umwanzuro w’urubanza, Anna abona ko ibyamubayeho ari uburyo bwiza yabonye bwo kugaragaza ko ‘abera Yehova indahemuka.’—Zaburi 18:25.

a Hari igihe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.