Soma ibirimo

Mushiki wacu Irina Lokhvitskaya

29 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Irina Lokhvitskaya akomeje gushikama nubwo hari ibyo aregwa

Mushiki wacu Irina Lokhvitskaya akomeje gushikama nubwo hari ibyo aregwa

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu

Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudirwanze ubujurire bwa mushiki wacu Irina Lokhvitskaya. Igifungo yari yarakatiwe mbere kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Lokhvitskaya maze rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice.

Icyo twamuvugaho

Irina Lokhvitskaya

  • Igihe yavukiye: 1962 (Izvestkovyi, mu gace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Irina afite imyaka itandatu, se yarapfuye. Akiri umwana yakundaga kubyina, ikinamico, kuboha imipira, gukina basiketi na vole

    Ibyiringiro by’umuzuko bivugwa muri Bibiliya byamukoze ku mutima. Mu mwaka wa 1993, yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Amaze amezi arindwi abatijwe, umugabo we yarapfuye. Yamusigiye umwana w’umuhungu yagombaga kurera wenyine. Uwo mwana yitwa Artur. Icyo gihe yari afite imyaka irindwi

Urubanza

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, Irina Lokhvitskaya ni umwe muri bashiki bacu batandatu abayobozi bo mu Burusiya mu gace ka Birobidzhan bareze ibikorwa by’“ubutagondwa.” Ibirego bigera kuri 19 biregwa Abahamya 21 byagejejwe mu rukiko rwo muri ako karere, mu barezwe hakaba harimo Artur n’umugore we Anna. Artur ni wa muhungu wa Irina.

Urukiko rwanze ko urubanza rwa Irina rukurikiranwa n’abandi bantu, yaba abanyamakuru cyangwa abagize umuryango we. Yasabye ko urubanza rwe rwaba hari abantu, anasaba ko rwasubizwa ku mushinjacyaha ariko urukiko rurabyanga.

Irina ajya ahangayika cyane kandi akumva yacitse intege bitewe n’urwo rubanza. Icyakora yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova kandi ibyo bimufasha kwihangana. Yagize ati: “Yehova yamfashije kwishyiriraho gahunda nziza. Sinsoma Bibiliya nihitira ahubwo nkora n’ubushakashatsi ku byo nsoma.” Iyo hari ibihangayikishije Irina bigatuma gahunda ye ihinduka, agira icyo akora adatindiganyije. Yongeyeho ati: “Nsenga Yehova cyane maze ngasubizaho gahunda nsanganywe yo kwiyigisha. Yehova yantoje kutitekerezaho gusa ahubwo yamfashije kujya nzirikana n’abandi.”

Irina akunda gutekereza ku bakeneye ubufasha n’ihumure kurusha uko we abikeneye. Muri abo harimo abishimira kwiga Bibiliya hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Yabisobanuye agira ati: “Iyo uzirikana abandi, ntubona umwanya wo kwihugiraho birenze urugero.”

Abagize itorero na bo, cyanecyane abasaza, bagiye batera Irina inkunga. Yagize ati: “Nubwo na bo ubwabo bahanganye n’ibitotezo, barampumuriza cyane kandi buri gihe babona amagambo bambwira ankomeza. Nanone, iyo mbakeneye ndababona kandi rwose ibyo ndabibashimira cyane.”

Mu gihe Irina akomeje kwihanganira iby’uru rubanza, twiringiye tudashidikanya ko Yehova azamuba hafi. Irina yaravuze ati: “Iyo nasomaga inkuru z’abantu batotezwaga, nibaza uko byangendekera ari nge bibayeho. Naribazaga nti: ‘Ese nzakomeza kwiringira Yehova?’ Ubu namenye igisubizo k’icyo kibazo. Rwose, nzi ko Yehova azamfasha ngakomeza kumwishingikirizaho. Nk’uko abandi bagaragu be b’indahemuka babigenje, nange nzakomeza gushikama kandi Yehova azandamiza ukuboko kwe kw’iburyo.”—Yesaya 41:10.