Soma ibirimo

Mushiki wacu Larisa Artamonova

15 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Larisa Artamonova yahamijwe icyaha azira ukwizera kwe

Mushiki wacu Larisa Artamonova yahamijwe icyaha azira ukwizera kwe

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 12 Gashyantare 2021, urukiko rwo mu karere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, rwatangaje umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Larisa Artamonova. Nubwo yari yasabiwe igifungo k’imyaka itandatu, urukiko rwategetse ko atanga amande y’amafaranga asaga 131.000 RWF.

Icyo twamuvugaho

Larisa Artamonova

  • Igihe yavukiye: 1970 (Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Se yishwe igihe Larisa yari afite imyaka itatu. Larisa yigeze kujya akora imigati. Arashushanya kandi ni umudozi. Yashatse mu mwaka wa 1990. Afite umwana umwe w’umuhungu witwa Yevgeniy, urwaye indwara yihariye. Larisa arwaye rubagimpande. Nubwo afite ibibazo by’uburwayi ntibimubuza kugira ibindi bintu akora. Akunda kugenda ku igare, kugendera ku nkweto zifite amapine, guserebeka ku rubura no gushushanya

    Ibibazo yibazaga ku birebana n’akarengane, akababaro n’ibintu bibi, ni byo byatumye yemera ko Abahamya ba Yehova bamwigisha Bibiliya. Yakunze cyane ibisubizo Bibiliya itanga, maze abatizwa mu mwaka wa 1995

Urubanza

Ku itariki ya 25 Nzeri 2019, abayobozi b’u Burusiya bareze mushiki wacu Larisa Artamonova. Umuhungu we na we ashinjwa ibyaha mu rundi rubanza. Bari mu Bahamya 22 bo mu gace kayoborwa n’Abayahudi baregwa kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.

Nyina n’umugabo wa nyina ntibiyumvisha ukuntu Larisa yari agiye gufungwa imyaka itandatu azira idini rye, icyo gifungo kikaba kingana n’icyahawe umuntu wishe se wa Larisa.

Mbere gato y’uko Larisa n’umuhungu we batangira gutotezwa, bari barishyiriyeho intego yo kongera igihe bamara mu murimo wa Yehova. Larisa yaravuze ati: “Iyo ukora byinshi mu murimo wa Yehova kandi wowe n’umuryango wawe mukihatira kugira ukwizera gukomeye, ibitotezo ntibibatera ubwoba.” Yongeyeho ati: “Satani akoresha abadutoteza kugira ngo batwumvishe ko ibikorwa bya gikristo bishobora kutubuza umudendezo. Ariko Yehova atwizeza ko twagira umudendezo ari uko dukoze ibyo atwigisha.”

Abavandimwe na bashiki bacu 22 bo mu gace ka Birobidzhan bashinjwa ibyaha, bizera badashidikanya ko Yehova yishimira ko bakomeje kumubera indahemuka kandi bakamufasha gusubiza Satani umutuka.—Imigani 27:11.