23 KAMENA 2021
U BURUSIYA
Mushiki wacu Olga Ganusha akomezwa no gusenga agusha ku ngingo
AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu
Ku itariki ya 30 Nzeri 2021, urukiko rw’intara ya Rostov rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Ganusha. Igihano yari yarahawe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Voroshilovskiy mu gace ka Rostov-on-Don rwakatiye igifungo gisubitse k’imyaka ibiri mushiki wacu Olga Ganusha. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Olga Ganusha
Igihe yavukiye: 1961 (Mu ntara ya Rostov-on-Don, agace ka Rostov)
Ibimuranga: Ni umupfakazi uri mu kiruhuko k’izabukuru ufite umuhungu umwe. Akunda ubukorikori, kumva indirimbo za karahanyuze no gusoma ibitabo
Akimara kumenya ibyiringiro byo kuzaba muri paradizo ari kumwe n’abagize umuryango we bazazuka, yiyemeje kwiga Bibiliya. Mu mwaka wa 1995 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova
Urubanza
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, abayobozi b’u Burusiya bashyize rwihishwa ibyuma bifata amajwi n’amashusho mu nzu mushiki wacu Olga Ganusha yabagamo. Muri Kamena 2019, ibyo bafashe amajwi n’amashusho babigize urwitwazo rwo kwigabiza inzu Olga yabagamo. Bagenzuye inyandiko ze z’ibanga, amabaruwa ye n’ibindi bitabo. Ku itariki ya 17 Kanama 2020, Olga yararezwe maze urubanza rwe rutangira ku itariki ya 4 Werurwe 2021. Yaregwaga kwifatanya mu materaniro no kubwira abandi ibyo yizera. Mushiki wacu Lyudmila Ponomarenko na Galina Parkova na bo baregwaga muri urwo rubanza ariko ubu baburana ukwabo.
Mu gihe k’imyaka ibiri Olga yamaze akorwaho iperereza anaburana, yakomezwaga no gusenga agusha ku ngingo kandi avuga ibimuri ku mutima byose. Olga yaravuze ati: “Buri munsi nsenga nsaba ko izina rya Yehova ryezwa kurusha uko nabikoraga mbere. Nsenga nsaba ko abavandimwe na bashiki bacu bafungiwe muri kasho, muri gereza n’abafungishijwe ijisho, bakomeza gutanga ubuhamya kandi bagakomeza gushikama. Nanone nsaba ko bakomeza kwizera Yehova kandi bakemera badashidikanya ko atazigera adutererana mu gihe turi mu bihe bikomeye.” Iyo atekereje ibyamubayeho aravuga ati: “Nsaba Yehova ngo amfashe ndwanye ubwoba, mwishingikirizaho, nkanamusaba ko yampa kumera nk’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa nk’uko yabigiriye Yeremiya. Kimwe na ba Baheburayo batatu nifuza kwihanganira ibigeragezo bikomeye byose nzahura na byo. Kandi nizeye ko buri gihe nzajya nitwara neza nk’uko Yesu yabigenzaga igihe yabaga ari kumwe n’abamurwanya.”
Twizeye ko Yehova azakomeza gufasha Olga n’abandi bose batotezwa bazira ukwizera kwabo, akoresheje ‘ukuboko kwe kw’iburyo gukiranuka.’—Yesaya 41:10.