Soma ibirimo

Mushiki wacu Tatyana Zagulina ari kumwe n’umugabo we Dmitriy

17 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Tatyana Zagulina wo muri Birobidzhan ashobora guhamywa icyaha

Mushiki wacu Tatyana Zagulina wo muri Birobidzhan ashobora guhamywa icyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rw’u Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu

Ku itariki ya 16 Nzeri 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Zagulina. Igifungo yari yarakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 31 Werurwe 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha mushiki wacu Tatyana Zagulina kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice.

Icyo twamuvugaho

Tatyana Zagulina

  • Igihe yavukiye: 1984 (mu mudugudu wa Selektsionnaya, mu gace ka Trans-Baikal)

  • Ibimuranga: Yize ibijyanye no kumurika imideri. Yakoze ibijyanye no gutunganya inzara no kudoda cyanecyane kudoda amakanzu y’abageni. Akunda gukina vole, tenisi yo ku meza, kubyina no kuboha ibintu mu budodo

    Akunda kwitegereza ibyaremwe kandi yemera ko hari Umuremyi waremye ibintu byose. Ibyo byatumye atangira kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 2010. Yashakanye na Dmitriy mu mwaka wa 2012

Urubanza

Ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, abaporisi 150 bigabije amazu y’Abahamya ba Yehova. Icyo gitero abayobozi bakise “Umunsi w’urubanza.” Kuva icyo gihe, ibiro bishinzwe iperereza byo muri ako gace byashinje icyaha abandi Bahamya 22. Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020 bashiki bacu batandatu harimo na Tatyana, bahamijwe icyaha cyo gukora ibikorwa bita ko ari iby’ubutagondwa.

Urubanza rwa Tatyana rwatangiye ku itariki ya 17 Nzeri 2020. Igihe yari ategereje umwanzuro w’urubanza abayobozi bamubujije kuva mu gace atuyemo kandi bafunga konti ye yo muri banki.

Tatyana yavuze ko gusenga no gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana byamufashije kwihangana no gukomeza kubwiriza, akavuganira ukwizera kwe. Yaravuze ati: “Igihe [abayobozi] bakomangaga iwange basakuza byanteye ubwoba. Ako kanya nahise nsenga, nuko numva ndatuje.”

Urugero, igihe basakaga urugo rwe yabwiye umwe mu basakaga ko uwo munsi ukwizera kwe kwari kwarushijeho gukomera. Igihe yamubazaga impamvu, yamubwiye ko yumvaga yasohoreweho n’amagambo ya Yesu ari muri Yohana 15:20 agira ati: “Umugaragu ntaruta shebuja. Niba barantoteje namwe bazabatoteza.” Yakomeje agira ati: “Hari umuporisi wavuze ati, ‘Nkurikije uko uri kuvuga, ndumva meze nk’umwe mu bishe Yesu.’ Icyo gihe ukwizera kwange kwari gukomeye kandi nanone numvaga mfite ibyishimo n’amahoro yo mu mutima. Numvaga Yehova anshyigikiye.” Igihe yatangiraga kwiregura abacamanza babanje kumutera ubwoba. Nyuma yo gusenga asaba ubutwari, yaravuze ati: “Ubu ndavugana ikizere.”

Dushimira Yehova kubera ko akomeje gushyigikira no guha imigisha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya mu ‘murimo urangwa no kwizera, no mu mirimo bakorana umwete babitewe n’urukundo no kwihangana’.—1 Abatesalonike 1:2, 3.