Soma ibirimo

Mushiki wacu Yekaterina Pegasheva

8 MATA 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Yekaterina Pegasheva akomeje kuba indahemuka nubwo ashinjwa ibyaha

Mushiki wacu Yekaterina Pegasheva akomeje kuba indahemuka nubwo ashinjwa ibyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Yekaterina Pegasheva

Ku itariki ya 4 Kanama 2021, Urukiko Rwisumbuye muri Repuburika ya Mari El, rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Yekaterina Pegasheva, maze rwemeza ko igifungo gisubitse k’imyaka itandatu n’igice yari yarakatiwe gikomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2021 urukiko rw’akarere ka Gornomariyskiy muri Repuburika ya Mari El rwahamije icyaha Yekaterina Pegasheva. Yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka itandatu n’igice.

Icyo twamuvugaho

Yekaterina Pegasheva

  • Igihe yavukiye: 1989 (Gaintsy, mu gace ka Kirov)

  • Ibimuranga: Ni ikinege. Akunda gusoma ibitabo, kwandika ibisigo no kuririmba. Akazi ke ni ugukora isuku. Yize ururimi rw’Ikimari kugira ngo yagure umurimo

Urubanza

Ku itariki ya 3 Ukwakira 2019 ni bwo Mushiki wacu Pegasheva utuye muri Yoshkar-Ola, umurwa mukuru wa Repuburika ya Mari El yafashwe. Abaporisi basatse inzu ye maze bafatira ibitabo, ibikoresho bya eregitoronike, amabaruwa ye n’izindi nyandiko. Yekaterina yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango utemewe, bitewe gusa nuko yaganiriye n’Abakristo bagenzi be ibyerekeye Bibiliya

Yekaterina yaravuze ati: “Nagiye kubona mbona abaporisi baramfashe, bansunika ku giti maze amaboko yange bayabohera inyuma. Kimwe na Nehemiya nahise nsenga Yehova musaba kumfasha.” Bamaze kumufata yamaze amezi atatu afunzwe by’agateganyo. Nyuma yaho yaje gufungishwa ijisho.

Yekaterina yahaswe ibibazo inshuro nyinshi igihe yari muri kasho. Yiboneye ko inyigisho zishingiye kuri Bibiliya yari yarize zamufashije cyane. Yaravuze ati: “Nibuka disikuru numvise n’imikoro nahawe igihe nigaga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Hari igitekerezo kimwe cyankomeje, cyavugaga ko iyo usubiza ibibazo abanzi bawe bakubaza uba ugaragaje ko uri umugaragu w’Umwami Yesu. Cyamfashije gutuma ndushaho kwifata, nereka abayobozi ko mbubashye nubwo bandenganyaga.”

Kumara umwaka urenga Yekaterina afunzwe by’agateganyo, anafungishijwe ijisho nti byari bimworoheye. Byatumye arwara kandi ntakibasha kujya ku kazi. Kandi gutandukana na nyina na nyirakuru byaramukomereye cyane. Nubwo yari ahanganye ni byo bigeragezo byose Yekaterina yiyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yaravuze ati: “Uko barushagaho kuntera ubwoba ni ko narushagaho kwambara intwaro zuzuye ziva ku Mana.” Yongeyeho ati: “Ubu nta kintu kikintera ubwoba, mbere nagaragaje ubutwari ariko ubu bwo Imana iramfasha nkarushaho kubugaragaza.”

Mu gihe Yekaterina agitegereje umwanzuro w’urukiko, twizeye ko azakomeza kwishingikiriza kuri Yehova we uha imbaraga abagaragu be.—Kuva 15:2.