Soma ibirimo

Mushiki wacu Yelena Reyno-Chernyshova

28 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu Yelena Reyno-Chernyshova ashobora guhamywa icyaha azira idini rye

Mushiki wacu Yelena Reyno-Chernyshova ashobora guhamywa icyaha azira idini rye

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 29 Mutarama 2021, a urukiko rw’akarere ka Birobidzhan kayoborwa n’Abayahudi, ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Yelena Reyno-Chernyshova. Ubushinjacyaha bushobora kuzamusabira igihano.

Icyo twamuvugaho

Yelena Reyno-Chernyshova

  • Igihe yavukiye: 1968 (Maloy, mu gace ka Irkutsk)

  • Ibimuranga: Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya mu myaka ya 1990. Ibyo byatumye ava mu gisirikare maze yita ku muryango we. Yabatijwe mu mwaka wa 1998

  • Umugabo we utari Umuhamya, aramushyigikira mu mwanzuro yafashe wo gukorera Yehova. Akunda gukina umupira w’amaguru na vole

Urubanza

Ku itariki ya 29 Nzeri 2019, abayobozi bo mu gace ka Birobidzhan bareze mushiki wacu Yelena Reyno-Chernyshova.

Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bateye ubwoba, basatse inzu ye. Avuga ko Yehova ari we wamufashije gutuza. Agira ati: “Nakomezaga gusenga Yehova musaba ngo amfashe gutuza, kugira ubutwari, gushikama no gukomeza kumubera indahemuka. Basatse inzu yange batuje kandi wabonaga buri wese afite ikinyabupfura.”

Urwo rubanza rwamugizeho ingaruka n’umuryango we. Muri Nyakanga 2020, umugabo we yongeye kurwara umutima ku nshuro ya gatatu. Abayobozi babujije Yelena kurenga agace ka Birobidzhan. Nanone bamubujije kubikuza amafaranga ye kuri konti ya banki.

Yelena yakomejwe no gutekereza ukuntu abandi bagaragu ba Yehova bihanganira ibitotezo. Agira ati: “Nkunda gusoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu ingo zabo zasatswe, n’abatotejwe bazira ko bizera Yehova. Bahuye n’ibibazo byinshi kandi bagirirwa nabi, ariko bagize ubutwari barabyihanganira.” Nanone afashwa cyane no gusoma Bibiliya buri munsi no kuyitekerezaho.

Yelena akomeje kwihangana kandi akunda gutekereza ku magambo yo muri Yesaya 30:15, agira ati: “Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera.” Yelena agira ati: “Mpora ntekereza kuri uwo murongo. Nshimira Yehova cyane ko yambaye hafi. . . . Buri gihe mba mfite amahoro. Narushijeho kwiringira Yehova kandi mwishingikirizaho muri byose. Nzi neza ko atazantererana.”

a Itariki ishobora guhinduka.