Soma ibirimo

Mushiki wacu Galina Parkova

25 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Mushiki wacu ashobora guhamywa icyaha kandi umugabo we na we afunzwe by’agateganyo

Mushiki wacu ashobora guhamywa icyaha kandi umugabo we na we afunzwe by’agateganyo

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu gace ka Rostov-on-Don vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Galina Parkova. a Umushinjacyaha yasabye ko Galina aramutse ahamwe n’icyaha yahabwa igifungo gisubitse k’imyaka itatu.

Icyo twamuvugaho

Galina Parkova

  • Igihe yavukiye: 1970 (Kaltan)

  • Ibimuranga: Yashakanye na Aleksandr mu mwaka wa 1990. Bafite abakobwa batatu n’abuzukuru babiri. Biganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 1995. Akunda kuririmba no gushushanya

Urubanza

Ku itariki ya 6 Kamena 2019, ni bwo abayobozi batangiye gukurikirana Galina. Mu byumweru bike mbere yaho, umugabo we Aleksandr yarafashwe maze afungwa by’agateganyo.

Kubona iby’ibanze akenera biramugora kubera ko umugabo we afunzwe. Ikindi kandi abayobozi bahagaritse ikarita ya banki ya Galina ku buryo adashobora kubona amafaranga, hakubiyemo n’umushahara we. Ibyo byatumye ava ku kazi, none ubu akora ibiraka kugira ngo abone ibimutunga.

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya ni “abakiranutsi bagerwaho n’ibikwiriye imirimo y’abantu babi” (Umubwiriza 8:14). Urugero rwiza badusigira rutuma twiyemeza gukomeza kubera Yehova indahemuka uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.