30 MATA 2021
U BURUSIYA
Mushiki wacu ugeze mu za bukuru kandi ufite ubumuga akomeje kwiringira Yehova
AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu
Ku itariki ya 25 Kanama 2021, urukiko rwo mu gace ka Primorye rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Lyudmila Shut. Igihano yari yarahawe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, urukiko rw’akarere ka Nadezhdinskiy mu gace ka Primorye rwahamije icyaha mushiki wacu ufite imyaka 73 witwa Lyudmila Shut Shu, kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ine.
Icyo twamuvugaho
Lyudmila Shut
Igihe yavukiye: 1947 (Makarov, mu kirwa cya Sakhalin)
Ibimuranga: Mu ntangiriro y’umwaka wa 2000 yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yashimishijwe cyane n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 2003. Muri uwo mwaka ni na bwo umugabo we yapfuye. Afite abana batatu n’abuzukuru batatu. Akenera umuntu umufasha kugenda kubera ubumuga n’ibibazo by’uburwayi amaranye igihe
Urubanza
Mu Gushyingo 2017 abayobozi batangiye gukora iperereza ku Bahamya ba Yehova bo mu mudugudu wa Razdolnoye. Muri Gashyantare 2020, abayobozi bashinje icyaha mushiki wacu Lyudmila Shut. Nubwo ageze mu za bukuru kandi akaba afite ubumuga, bamubujije kuva mu gace atuyemo.
Iperereza n’urubanza byatumye ibibazo by’uburwayi bwa Lyudmila byiyongera kandi rimwe na rimwe ajya yumva yacitse intege. Uburwayi bwe bw’amaso bwariyongereye ku buryo yagombaga kubagwa kandi arwaye indwara yo kubura ibitotsi. Lyudmila yizera adashidikanya ko Yehova azakomeza kumurinda kubera ko amwiringira kandi akamwishingikirizaho. Yehova akomeza guha Lyudmila “amahoro ahoraho” nk’uko abisezeranya muri Yesaya 26:3.
Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Lyudmila bakomeje kumufasha. Nanone yishimira cyane kumenya ko abavandimwe basenga bamusabira. Lyudmila yaravuze ati: “Sinzigera mbyibagirwa.”
Nubwo umuhungu we n’umukobwa we muto atari Abahamya ba Yehova na bo bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.
Mu gihe dutegereje umwanzuro w’urubanza, dusenga dufite ikizere ko mushiki wacu azakomeza ‘kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana.’—2 Timoteyo 1:8.