Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Filatov

21 NZERI 2022
U BURUSIYA

Nabonye impamvu zo kwishima

Nabonye impamvu zo kwishima

Urukiko rw’akarere ka Krasnoyarsk rugiye gutangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Aleksandr Filatov. Umushinjacyaha ntaramusabira igihano.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021

    Ni bwo Aleksandr yatangiye gukurikiranwa mu rukiko. Bamushinje ko ashyigikiye ibikorwa by’umuryango w’intagondwa

  2. Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021

    Inzu ye barayisatse

  3. Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021

    Yarafashwe kandi ajyanwa mu biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

  4. Ku itariki ya 15 Nyakanga 2021

    Bamujyanye kumufunga by’agateganyo

  5. Ku itariki ya 20 Mutarama 2022

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Ukuntu Aleksandr yagaragaje ukwizera bitwibutsa ko Yehova aha imigisha abamukorera ‘bishimye.’—Gutegeka kwa Kabiri 28:47

a Igihe twateguraga iyi ngingo, umuvandimwe Filatov yari afunzwe by’agateganyo. Ubwo rero ntitwabonye uko tugira icyo tumubaza.